-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Huye: Iteme rya Kazabagarura rihuza Huye na Mbazi ryasenyutse, abaturage bagaragaza impungenge

Ikiraro cyangiritse

Abaturage bakoresha umuhanda unyura mu gishanga cya Kazabagarura, uhuza Umurenge wa Huye n’uwa Mbazi mu Karere ka Huye, baravuga ko iteme ribahuza ryasenyutse nyuma y’imvura imaze iminsi igwa, bikiyongeraho ko ryahuhuwe n’imodoka ziremereye nyamara ryarubakiwe abanyamaguru n’ibinyabiziga bito.

Iri teme riherereye mu gishanga gihingwamo n’abaturage benshi, rikaba rifite uruhare runini mu bwikorezi no mu bikorwa by’ubuhinzi cyane cyane mu kuhira imyaka.

Abaturage bahinga mu gishanga cya Kazabagarura bavuga ko yangirika ry’iri teme ribateye impungenge zikomeye, haba ku mutekano w’abaritambukaho ndetse no ku buzima bw’imirima yabo.

Mukamurenzi yagize ati:“Iri teme rimaze igihe tubona rishaje, n'ubwo ryangijwe cyane n’imodoka ziremereye. Ubusanzwe rikoreshwa n’abanyamaguru,amagare na moto ariko imodoka za Fuso zitwara imizigo ni zo zangije ibiti byaryubatse bigwamo hasi.”

Yakomeje avuga ko uretse kuba iri teme rishobora guteza impanuka, ryanabujije amazi kugera mu mirima, bigira ingaruka ku musaruro.

Ati:“Tumaze iminsi itatu tutabona amazi mu mirima yacu. Turimo kugerageza gukuramo ibiti byaguye mu mugezi kugira ngo amazi atambuke. Twizeye ko nibimara gukorwa, inzego bireba zizihutira kurisana.”


Undi muturage witwa Mugabo avuga ko gusana gusa bidatanga igisubizo kirambye, ashimangira ko hakenewe kubakwa iteme rishya rifite ubushobozi bwo kwikorera n’imodoka ziremereye.

Ati:“Kubera ko imodoka ziremereye zisigaye ziwunyuraho buri munsi, kurisana byaba ari ugukora ubusa. Ryahita ryongera rikangirika mu gihe gito. Ntibishoboka ko hagira uwazitangira ngo zitambuke, n’ubu urabona ziracyahanyura nubwo iteme ryangiritse.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burizeza igisubizo

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Bwana Sebutege Ange, yemeje ko ikibazo cy’iri teme kimaze kugaragara kandi ko bagiye kugikurikirana.

Ati:“Iteme ryangijwe n’imodoka zanyujijweho zifite ibiro birenze ubushobozi bwaryo. Twafashe icyemezo cyo kurisana mu gihe cya vuba.”

Igishushanyombonera kivuguruye cy’Umujyi wa Huye kigaragaza ko uyu mujyi ugizwe n’ibice byo mu Mirenge itandatu ari yo Mukura, Tumba, Ngoma, Mbazi, Huye na Ruhashya, mu Mirenge 14 igize Akarere ka Huye. Ibi bigaragaza ko hakenewe ibikorwaremezo bihamye bijyanye n’iri terambere.


IMIHIGONEWS

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153