-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Kigali: Urugomo rwo gutwika umwana w’imyaka 11 rukorerwa ipasi, nyina yafashwe

Umwana wa twitswe n'umubyeyi we


Ni inkuru ya kwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bitangajwe mu ibaruwa yandikwe umunyamabanganshingwabikorwa w'umurenge wa Cyuve akagari ka Kabeza Umudugudu wa Karunyura, kuri uyu wa 2 Gashyantare 2026, Aho umwana w’imyaka 11 witwa KAWUSARI Mansura yatwitswe n’umubyeyi we witwa IZABAYO Shadia akoresheje ipasi ubwo yarageze mu rugo nyuma yo gusubira ku ishuri rya Notre Dame de Fatima atazi ko ari conge.

Uyu mubyeyi utakibana n’umugabo babyaranye uyu mwana, yafashwe n’inzego z’umutekano maze umwana ajyanwa kwa muganga mu ivuriro ryigenga rya Mere de Vaba kirinike(Mere verbal Clinic). Umwana ubu arimo gukurikiranwa n’umugabo ubana na nyina, RWAMUGENZA Twagirayezu Evariste.

Umubyeyi w'umugabo w'uyu mwana yatangaje ko yiteguye gutanga ikirengo mu rwego rw'ubugenzacyaha (RIB) mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa by’uru rugomo. Ubuyobozi bwa polisi bwa Muhoza bwemeza ko nyina w’umwana yafashwe kandi ibikorwa byo gukurikirana birakomeje kugira ngo umwana arengerwe harebwe n'icyabiteye.

Uyu muryango wahuye n’akaga gakomeye, kandi iyi nkuru igaragaza ikibazo gikomeye cy’uruhererekane rw’urugomo rukorerwa abana bato mu ngo. Abashinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’ishuri barimo gukurikirana neza umwana kugira ngo arengerwe no gukumira impanuka nk’izi mu gihe kizaza.

IMIHIGO NEWS| Kigali-rwanda

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153