-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Rwanda na Brazil basinye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi i Kigali



Kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026 i Kigali nibwo Rwanda na Brazil basinye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi. Uru rwego ruyobowe na Jean Guy Afurika ku ruhande rw’u Rwanda na Jorge Viana wa ApexBrasil ku ruhande rwa Brazil, rugamije gushyigikira ibigo by’ubucuruzi no korohereza ishoramari ndetse no kongera imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Nk’uko byatangajwe n'Imvahonshya, aya masezerano yashyiriwe umukono mu Nama y’Ubufatanye mu bukungu yahuje abashoramari bagera kuri 65 bo mu Rwanda na Brazil, aho bunguranye ibitekerezo ku mahirwe y’ishoramari n’imikoranire.

Umuyobozi Mukuru wa RDB bwana Jean Guy Afurika, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu kubaka urufatiro rukomeye rw’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, korohereza ishoramari no gushyigikira ibigo by’ubucuruzi mu kugera ku ntego zabyo no guhanga udushya mu nzego zifite uruhare mu iterambere.

Ati:“Aya masezerano yubaka urufatiro rukomeye rw’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, korohereza ishoramari no gushyigikira ibigo by’ubucuruzi mu ntego zabyo, by’umwihariko mu nzego zatoranyijwe zifasha mu iterambere.”

Aya masezerano azafasha gushimangira uburyo bwo gushyigikira ibigo by’ubucuruzi by’ibihugu byombi, kwagura amasoko, gusangira ikoranabuhanga no guteza imbere imikoranire igamije guhanga amasoko mashya.

RDB yatangaje ko ibigo byo muri Brazil byiteguye gusuzuma amahirwe y’ishoramari mu Rwanda mu nzego zirimo ubuhinzi, gutunganya ifumbire, ubuzima n’inganda. Jean Guy Afurika yavuze ko amahirwe menshi ari mu gutunganya umusaruro w’ubuhinzi mu rwego rwo kwihaza mu biribwa aho ubunararibonye bwa Brazil bushobora guhuzwa n’ingamba z’u Rwanda zo kongera agaciro k’umusaruro no guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw’ibiribwa.

Ati:“Hari kandi amahirwe akomeye mu bijyanye n’ubwikorezi n’ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa mu karere, ndetse n’ingufu zisubira n’ikoranabuhanga rishingiye ku bidukikije.”

Perezida wa ApexBrasil Jorge Viana, yavuze ko uru ruzinduko ari urw’amateka, kuko ari bwo bwa mbere itsinda rinini ry’abashoramari, abayobozi n’abahagarariye Brazil basuye u Rwanda, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Perezida Luiz Inácio Lula da Silva cyo gushimangira umubano wa Brazil n’Afurika.

Yavuze ko u Rwanda ari urugero rw’igihugu cyabashije kwikura mu mateka akomeye, kikubaka amahoro n’iterambere rirambye. Jorge Viana yashimangiye ko ApexBrasil igiye kongera imbaraga mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, anemeza ko ibiganiro biri kuba bizavamo imishinga n’ishoramari bifatika mu gihe cya vuba.

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala, yashimangiye ko ubufatanye bw’ibihugu byombi buzafasha guteza imbere ishoramari no kumenyekanisha amahirwe ari mu Rwanda. Yongeyeho ko ku ya 8 Mutarama 2026, yakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho bemeje ubufatanye buhamye mu nzego zitandukanye zirimo umubano mu bya dipolomasi, kurengera ibidukikije no guteza imbere siporo.

U Rwanda na Brazil basanzwe bafitanye umubano kuva mu 1981, harimo amasezerano y’ubufatanye mu by’indege (BASA) yo mu 2019 n’ayandi y’ubuhinzi mu 2011. Brazil ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyohereza ikawa, soya, ibisheke n’amaronji, bikaba byagirira akamaro u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.



Isoko: Imvahonshya

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153