
16 Gashyantare 2026 — Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu bantu bacurujwe hagati ya
2019 na 2025, 90% ari urubyiruko mu gihe 79% ari ab’igitsina gore. Ibi
byatangajwe ku wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026 mu bukangurambaga bwo
kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, by’umwihariko icuruzwa ry’abantu,
bwatangirijwe mu Karere ka Burera.
Mu kiganiro n’abaturage, Umuyobozi mu Ishami rishinzwe gukumira
ibyaha muri Rwanda Investigation Bureau, Ntirenganya Jean Claude, yavuze ko
icuruzwa ry’abantu rikomeje kuba icyaha gihangayikishije bitewe n’ingaruka
rikomeje guteza ku burenganzira bwa muntu n’umutekano w’abaturage.
Yagize ati: “Kuri ubu icyaha cy’icuruzwa ry’abantu giteye
inkeke, kiri mu bibangamiye uburenganzira bw’umuntu. Kuva mu 2019 kugeza mu
2025, mu bantu bacurujwe 90% bari urubyiruko na ho 79% bari ab’igitsina gore.”
Imibare yatangajwe igaragaza ko mu gihe cy’imyaka itandatu
ishize, Abanyarwanda 297 bacurujwe mu bihugu bitandukanye ku Isi, aho 197 muri
bo bamaze kugarurwa bavuye mu bihugu 14. RIB ivuga ko ibikorwa byo gushaka no
gutahura abacurujwe bikomeje ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’ibihugu
byabakiraga.
Zimwe mu mpamvu zituma abantu bacuruzwa zirimo kurangirwa akazi
keza mu mahanga, gushukwa n’abantu babizeza imibereho myiza, ubujiji ku
mategeko ajyanye no kwimuka no gushaka akazi hanze y’igihugu, ndetse n’ubukene.
Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Murenge wa Kivuye, umwe mu
mirenge ikora ku mupaka, hagamijwe kongerera abaturage ubumenyi ku buryo bwo
kwirinda no gutanga amakuru ku gihe.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yashimye RIB ku
gikorwa cy’ubukangurambaga, asaba abaturage gukurikiza inama bahawe no
kuzikangurira abandi. Yabasabye kandi kuba maso ku bantu bashya baza gutura mu
gace k’umupaka, bakamenya aho baturuka n’impamvu z’ibyo bakora.
Yongeye kuburira abaturage ku ngaruka zo kunywa no gucuruza
ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, abasaba kwirinda kubyenga no kubicuruza,
ndetse no gutanga amakuru ku gihe ku babikora no ku bakekwaho icyaha
cy’icuruzwa ry’abantu.
RIB igaragaza ko gukumira icuruzwa ry’abantu bisaba ubufatanye
bw’inzego zose n’abaturage, cyane cyane mu turere twegereye imipaka aho
abacuruza abantu bakunze kunyura.
Abaturage basabwe kujya batanga amakuru ku gihe ku bakekwaho
gushuka urubyiruko barwizeza akazi mu mahanga cyangwa andi mahirwe atizewe,
kuko arirwo rugaragara cyane mu bahura n’iki cyaha.
Iyi mibare ije ishimangira ko hakenewe kongera imbaraga mu
bukangurambaga no mu kurengera by’umwihariko urubyiruko n’abagore, bagaragara
nk’abibasirwa cyane n’iki cyaha.
imihigonews
0 Comments
Imihigonews