Kigali, 13 Gashyantare 2026 — Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) ryamuritse igitabo gikubiyemo inyandiko zisesengura uruhare rw’ibyemezo by’inkiko z’u Rwanda mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gitabo cyamuritswe ku mugaragaro ku wa 13 Gashyantare 2026, kikaba kigamije kongera ubusobanuro ku mateka y’ubutabera bw’u Rwanda no guhangana n’abagoreka amateka.
Iyi nyandiko nshya igizwe n’ibice bine by’ingenzi, byose
byanditswe n’abanyamategeko b’Abanyarwanda, hagamijwe kugaragaza uruhare
rw’ubutabera mu kongera kubaka igihugu no kunga Abanyarwanda. Abayikoze bavuga
ko ari igisubizo ku cyuho cy’amakuru akenshi yagiye atangazwa n’abashakashatsi
bo hanze y’u Rwanda batari bafite amakuru ahagije ku mateka n’imiterere
y’ubutabera bw’igihugu.
Mu byibanzweho harimo isesengura ku gukuraho igihano cy’urupfu
mu 2007, icyemezo cyafashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gushimangira
politiki y’ubumwe n’ubwiyunge. Igitabo kigaragaza uko icyo cyemezo cyagize
uruhare mu kwimakaza ubutabera bushingiye ku gaciro k’ubuzima no mu gutuma u
Rwanda rwinjira neza mu mikoranire mpuzamahanga mu by’ubutabera.
Harimo kandi inyandiko igaruka ku politiki y’igihugu mu butabera
mpuzamahanga, isesengura uko u Rwanda rufatanya n’imiryango mpuzamahanga irimo
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’u Burayi mu guteza imbere ubutabera
buboneye. Abanditsi bagaragaza ko hari amasomo igihugu cyakuye ku mikorere
y’iyo miryango, ndetse n’ibyo cyagezeho ku rwego mpuzamahanga.
Ikindi cyagarutsweho ni indishyi ku bakorewe Jenoside yakorewe
Abatutsi, harebwa icyo amategeko ateganya, uko byashyizwe mu bikorwa n’uko
Abanyarwanda babyakira. Iyi nyandiko isesengura kandi ibikwiye kunozwa mu rwego
rwo kurushaho gutanga ubutabera burambye.
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yavuze ko
iki gitabo ari intambwe ikomeye mu gutuma Abanyarwanda ubwabo bandika amateka
yabo ajyanye n’ubutabera. Yagize ati: “Hari igihe wasangaga amakuru avugwa ku
Rwanda aturuka ku nyandiko z’abari mu mahanga gusa. Ni iby’agaciro kuba
Abanyarwanda batangiye kuvuga ku mategeko n’ubutabera bwabo.”
Yongeyeho ko ILPD izakomeza gushyira imbaraga mu bushakashatsi
bugamije gusobanurira Abanyarwanda n’amahanga uko ubutabera bwagize uruhare mu
kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside.
Ku ruhande rwa Leta, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera
mpuzamahanga n’ubutwererane muri Minisiteri y’Ubutabera, Dr. Wibabara Charity,
yashimye iki gikorwa avuga ko izi nyandiko ziri ku rwego mpuzamahanga kandi
zizafasha benshi gusobanukirwa amateka y’ubutabera bw’u Rwanda. Yagize ati:
“Iyo tutanditse amateka yacu, abandi barayandika bakayasohora ku rwego
mpuzamahanga. Ni ngombwa ko tuba abafatanyabikorwa mu kuyasobanura.”
Abifuza gusoma iki gitabo bashobora kugisanga ku masomero ya
ILPD i Kigali n’i Nyanza, ndetse no ku rubuga rwa Rwanda Law Journal.
Iki gitabo kitezweho kuba inyongera ikomeye mu bushakashatsi ku
butabera bw’u Rwanda, kikanafasha abakiri bato, abashakashatsi n’abakora mu
rwego rw’amategeko kurushaho gusobanukirwa uko ibyemezo by’inkiko byagize
uruhare mu kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ukuri n’ubwiyunge.

0 Comments
Imihigonews