Minisitiri Habimana asaba abataritabiriye kwihutira kugira ngo bose babone indangamuntu nshya
Kigali, 13 Gashyantare 2026 – Minisitiri w’Ubutegetsi
bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko abaturage barenga miliyoni imwe
n’ibihumbi 600 bamaze kwemeza imyirondoro no gufotorwa mu rwego rwo guhabwa indangamuntu
koranabuhanga. Yasabye abandi bataritabiriye kwihutira kugira ngo nabo babone
iyi serivisi.
Uyu butumwa yatanze ubwo yifatanyaga n’abaturage mu Mujyi wa
Kigali mu gikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotorwa. Minisitiri Habimana
yavuze ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’ikoranabuhanga ryo
gutanga serivisi ku buryo bwihuse kandi bwizewe.
“Ubu abagera kuri miliyoni n’ibihumbi 600 birenga bamaze kuzuza
imyirondoro no gufotorwa muri gahunda yo kugira ngo babone indangamuntu
koranabuhanga,” Minisitiri Habimana yavuze.
“Ikigo cyateguye ibikorwa neza, abakozi barahuguwe kandi biteguye kwakira
abaturage, nta muntu uzakenerwa kwihangana cyane ku masite.”
Guhera mu Kwakira 2025, mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo kwemeza
imyirondoro no gufotorwa kugira ngo abaturage bahabwe indangamuntu nshya. Iki
gikorwa cyatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo, ubu kikaba kiri gukorerwa mu Mujyi
wa Kigali, aho biteganyijwe ko bizamara ibyumweru birindwi, buri karere
rigakurikirana imirenge 2–3 icyumweru kimwe ku gikorwa.
Minisitiri Habimana yagaragaje ko gahunda igamije kunoza itangwa
rya serivisi no korohereza abaturage kugera ku makuru yabo bwite nta nkomyi.
Indangamuntu koranabuhanga: Ibyiza ku baturage
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) kivuga ko iyi
sisitemu izahuza amakuru yose ajyanye n’ibiranga umuntu, ikazaba ari ububiko
bwizewe ku baturage bose batuye mu Rwanda, harimo:
- Abanyarwanda
- Abanyamahanga
batuye mu Rwanda
- Impunzi
n’abasaba ubuhungiro
- Abana
batoraguwe
- Abimukira
- Abadafite
ubwenegihugu
Indangamuntu koranabuhanga izasimbura indangamuntu isanzwe,
ikazahuza amakuru yari mu zindi systeme nka CRVS, kandi nyir’ubwite azashobora
kuyikoresha kugira ngo agere ku makuru ye yose ku buryo bworoshye, aho ari
hose, igihe icyo ari cyo cyose.
Ibi bizagabanya igihe n’amafaranga yakenerwaga mu kugana ibiro
no gukora impapuro zemeza imyirondoro, ndetse bizorohereza abaturage kubona
serivisi zitandukanye mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

0 Comments
Imihigonews