![]() |
| Ubwisungane mu kwivuza Mituweli (RSSB) |
Kigali, Gashyantare 2026 – Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho impinduka ku musanzu w’ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituelle de Santé cyangwa Mituweli, aho ingano y’umusanzu w’umunyamuryango yatangwaga kuva ku FRW 3,000 ubu izajya itangirwa ku FRW 4,000, FRW 5,000, FRW 8,000 kugeza kuri FRW 20,000 bitewe n’urwego umuntu arimo muri Sisiteme Imibereho (Dynamic Social Registry).
Ibi byatangajwe nyuma y’itangwa ry’Iteka rya Minisitiri nº
002/26/10/TC ryo ku wa 16/02/2026, ryasohotse mu Igazeti ya Leta n° Idasanzwe
yo ku wa 23/02/2026, rishyiraho ingano n’uburyo bwo gutanga umusanzu
w’ubwisungane mu kwivuza.
Iri teka rivuga ko umusanzu ugomba gutangwa buri mwaka
n’umunyamuryango n’iyo atarwaye mu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza. Ukoresheje
urwego rw’iyandikisha muri Sisiteme Imibereho, umusanzu wagenewe buri rwego ni:
- Urwego
rwa mbere: FRW 4,000 ku mwaka, wishyurwa na Leta.
- Urwego
rwa kabiri: FRW 3,000 ku mwaka, hiyongereyeho FRW 1,000 yishyurwa na Leta.
- Urwego
rwa gatatu: FRW 5,000 ku mwaka.
- Urwego
rwa kane: FRW 8,000 ku mwaka.
- Urwego
rwa gatanu: FRW 20,000 ku mwaka.
Mu ngingo y’iri teka, umunyamuryango yishyura kandi inyunganirabwishyu
igihe cyose ahawe ubuvuzi. Iyi nyunganirabwishyu ni FRW 200 ku kigo nderabuzima
cyangwa ivuriro ry’ibanze, naho ku bitaro ni 10% by’ikiguzi cy’ubuvuzi.
Abatishoboye ntibatanga iyo nyunganirabwishyu.
Abayobozi b’Ibitaro na Minisiteri y’Ubuzima basobanura ko izi
mpinduka zari zikenewe kuko:
- Ubukungu
bw’igihugu burimo kuzamuka,
- Ibiciro
ku masoko birazamuka,
- Serivisi
nshya mu buvuzi zigiye kongerwa ku bakoresha ubwishingizi bwa Mituelle.
Izi mpinduka zizatangira gukurikizwa ku mwaka w’ubwisungane
2026-2027, guhera ku tariki 01 Nyakanga 2026.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) gicunga Mituweli
gitangaza ko hejuru ya 90% by’abanyamuryango bari mu byiciro byo gutanga
umusanzu uri hagati ya FRW 4,000 na 8,000. Ibi bigaragaza ko impinduka
zizafasha cyane mu kongera ubushobozi bw’abaturage no guha serivisi z’ubuvuzi
ireme.
Ubuyobozi busaba ko abaturage basobanukirwa neza izi mpinduka,
bakazikurikiza mu buryo bwuzuye kandi buhoraho. Bagaragaza ko umusanzu
wiyongereye uzafasha mu gutanga serivisi z’ubuvuzi zinoze, kubungabunga ubuzima
bw’abaturage no kongera ubushobozi bw’ibitaro mu Rwanda hose.
IMIHIGONEWS.RW
.png)
0 Comments
Imihigonews