
R.I.P lt.col.Willy ngoma
Mu Burundi, bamwe mu bategetsi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bishimiye
urupfu rwa Lt. Col. Willy Ngoma, Umuvugizi w’AFC/M23, wamenyekanye mu gutangaza
ibikorwa by’ingabo z’u Burundi muri Kivu zombi za Congo. Ibi byabaye nyuma
y’uko Willy Ngoma yarasiwe mu gitero cya drones cy’ingabo za Congo (FARDC) i Rubaya.
Urupfu rwa Willy Ngoma:
Lt. Col. Willy Ngoma, wamenyekanye nk’indwanyi iharanira ko Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo iba nziza, yarasiwe mu gitero cya dorone
cy’ingabo za RDCongo (FARDC) kuri uyu wa 25 Gashyantare 2026 mu gace ka Rubaya.
Urupfu rwe rwateje impaka mu baturage bifuza amahoro arambye mu bakongomani
bavuga Ikinyarwanda ariko rushegeshwa na bamwe mu bakunzi b’AFC/M23
n’abashyigikiye ibikorwa by’uyu mutwe w’abarwanyi.
Gusa mu gihe hari kubwika bikomeye iyi ndwanyi kabuhariwe, Abantu bamwe mu bari
i Bujumbura barimo: Abaturage,abasirikare n’abakoresha imbuga nkoranyambaga,
bishimiye inkuru y’urupfu rwa Willy mu tubari banywa Ibiyeri(byeri) n’imivinyu.
Bashimishwa n’uko bafataga Ngoma nk’umwe mu banzi babo bakomeye, kuko yakundaga
gutangaza ibikorwa by’ingabo z’u Burundi mu mirwano yo muri Kivu.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi, iyi nkuru nayo
yashimangiwe, banavuga ko Leta ya RDC n’ingabo zayo zigomba gukomeza
kugeragezwa ku rwego rw’akarere.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Burundi nka Eric
Nyandwi, washinze ikinyamakuru UBMNews.com, yagaragaye mu ari kwishimira urupfu
rwa Willy Ngoma, ashyigikira urwango n’amacakubiri ku mugaragaro. Nyandwi
yavuze ko AFC/M23 ari umutwe w’iterabwoba ngo icitse umutwe, ndetse akemeza ko
Perezida Tshisekedi azakira i Kinshasa Kayumba Nyamwasa mu minsi iri imbere,
anasaba abayobozi b’akarere gukurikirana ibibera mu Burundi na Congo. Gusa n’ubwo
ibi abavuga ni umwe mu Barundi bataba mu gihugu ariko na we ari mubiyita
perezida w’impunzi kuko aba ku mugabane w’amerika.
Pasiteri Isidore Mbayahaga n’urubyiruko rwahawe akazi na
CNDD-FDD byo gutukana ku mbuga nkoranyambaga, Sinema24 ndetse n’Abanyamulenge
bibumbiye mu cyiswe ‘Akagara’, nabo bishimiye urupfu rwa Ngoma.
Lt. Col. Willy Ngoma yari azwi cyane mu gutangaza ibikorwa by’ingabo z’u
Burundi muri Kivu cyane cyane mu guharanira ko habaho guhangana n’iterabwoba
ry’AFC/M23. Mu bihe bitandukanye yagaragarije itangazamakuru abasirikare
b’Abarundi bafatiwe mu mirwano, akerekana ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye
bwahangayikishijwe.
![]() |
| ingabo z'uburundi |
Ku wa 5 Ukuboza 2025 nibwo Willy Ngoma yatangazaga ko ingabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa Congo zateye ibisasu muri Kivu y’Amajyepfo kandi byishe abaturage benshi. Mu ijoro rimwe, abarwanyi ba AFC/M23 bagabye ibitero ku birindiro by’ingabo z’u Burundi, bishe abasirikare benshi, bafata abandi, harimo na Lt. Col. Athanase Minani.
Ngoma yabwiye itangazamakuru rya Mama Urwagasabo ati:
"Basanze abagabo turi maso kandi tuzaba maso. Congo ntabwo ari Cibitoke,Bujumbura,Ngozi
n’ahandi, oya. Baradusanga iwacu, turwanirira ukuri, kandi bazabibona."
Yakomeje agira ati:"Umurundi uzambuka umupaka wacu
agomba gufata ifoto ye ya nyuma. Ntabwo azasubirayo uko yaje. Yaje mu modoka
cyangwa n’amaguru ariko azasubirayo mu isanduku."
Icyo bivuze ku karere:Urupfu rwa Lt. Col. Willy Ngoma rukomeje
gushyira umutekano w’akarere mu kaga, ndetse rushimisha bamwe mu
bafatanyabikorwa b’AFC/M23 mu gihe abandi bakomeje gushaka amahoro arambye.
Ibikorwa byo ku mbuga nkoranyambaga byerekana ko politiki yo mu karere ishobora
guhinduka bitewe n’uyu mwuka w’ishyari n’urwango.

0 Comments
Imihigonews