Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje amakuru y’uko Umunyarwanda Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bushimangira ko bwabigizemo uruhare ngo afatwe.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Habyarimana Angélique yabibwiye
Itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Gashyantare 2026 mu kiganiro
n’abanyamakuru cyahuje inzego zitandukanye ziri mu runana rw’ubutabera.
Yagize ati: “Ishimwe Dieudonné yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufungu
mu buryo budasubirwaho hamenyekanye ko ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
(USA).
Nkuko bisanzwe hakozwe ibisabwa iyo hamenyekanye uwakoze icyaha aho
aherereye hashyizweho impapuro zo kumufata”.
Yavuze ko u Rwanda rwamenye ko Ishimwe yafashwe kandi rukomeje
gukurikirana ikibazo cye.
Muri Nzeri ni bwo hagiye amakuru hanze ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka
Prince Kid, yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika (Immigration and Customs Enforcement/ICE).
Urwo rwego rwa ICE, rwatangaje ko rwafashe Prince Kid w’imyaka 38, wari
warahunze ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu,
ahamwe ibyaba bibiri birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku
gahato. Yafatiwe mu mujyi wa Fort Worth muri Texas tariki 3 Werurwe 2025.
Bivugwa ko Leta y’u Rwanda, binyuze mu Bushinjacyaha Bukuru, yari
yashyizeho impapuro zita muri yombi Ishimwe Dieudonné, kuva ku wa 29 Ukwakira
2024.
Ishimwe Dieudonné, uzwi nka Prince Kid wari umuyobozi wa kompanyi
yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, tariki 13 Ukwakira 2023 ni bwo yahamijwe
ibyaha bibiri birimo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse
n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Aha hari mu rubanza Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo
cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamugize umwere tariki 02 Ukuboza
2022.
Icyo gihe yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni
ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma yo gukatirwa, ntiyigeze yishyikiriza inzego z’ubutabera ngo
arangize igihano cye.
Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI) rwafashije ICE mu gikorwa
cyo kumufata.
Kugeza ubu Ishimwe Dieudonné afungiye muri ICE aho ategereje ko hafatwa
icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.
IMIHIGONEWS|Amakuru

0 Comments
Imihigonews