-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Abahinzi ba kawa bo muri Remera barataka ‘Igishorobwa’ cyibasiye ikawa yabo, ubuyobozi burabizeza igisubizo


Abaturage batuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, baravuga ko bahangayikishijwe n’uburwayi bwa kawa bita
Igishorobwa buri kwibasira ikawa yabo, bikaba byaratangiye gutera impungenge ku musaruro n’imibereho yabo ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo kigashakirwa umuti vuba.

Abahinzi bagaragaza ko ubu burwayi buterwa n’agakoko kinjira mu ruti rw’ikawa, bigatuma igiti cyuma cyangwa kikavunika cyane cyane mu gihe bari gusarura ibitumbwe. Ibi ngo bituma ikawa yangirika mbere y’uko yeza neza, bikabatera igihombo.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, abahinzi bo muri uyu murenge bavuze ko ubuhinzi bwa kawa ari inkingi ikomeye y’ubukungu bwabo, bityo bakifuza ko iki kibazo cyitabwaho byihuse kugira ngo hatagira abahomba umusaruro.

Iyakaremye Théogène, umuhinzi wa kawa wo mu Kagari ka Butiruka, Murenge wa Remera, avuga ko iki kibazo cyadutse mu gihe ikawa zari zitangiye kwera. Yagize ati:
“Ikawa zari zabaye nziza ziri gushaka kwera, ariko dufite ikibazo cy’agakoko kari kuzipfumura kakazangiza. Turasaba ko badushakira umuti tugateramo, tukareba ko twabasha kubirwanya, kuko muri uyu murenge igihingwa cya kawa gifashe ubuzima bw’abantu benshi. Ni ho hava amafaranga y’ishuri, mituweli ndetse no kwiteza imbere.”

Hakizimana Philbert na we umuhinzi wa kawa utuye muri Remera, avuga ko n’ubwo kawa ari igihingwa kibafasha cyane mu iterambere, ubu bahangayikishijwe n’iki kibazo.
Ati: “Ikawa muri uyu murenge irahera cyane kandi iyo yeze iradufasha mu kwiteza imbere. Gusa muri iyi minsi dufite ikibazo cy’igishorobwa kiri kwibasira kawa. Icyo twasaba ubuyobozi ni ukudushakira imiti yabasha guhangana n’iki kibazo, kuko twari tumeze neza.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko ikibazo cyamenyekanye kandi ko hari ingamba zirimo gutegurwa kugira ngo gicyemurwe. Yagize ati:
“Ikibazo turakizi, tugiye kubikurikirana dushake abatekinisiye babisobanukiwe barebe neza icyabiteye. Ikawa mu karere kacu ni igihingwa gihagaze neza cyane, kandi ni na ko kavamo ikawa nyinshi mu gihugu mu myaka itatu ishize, n’ubwo tukirimo kureba uko twakongera ubwiza bwayo.”

Imibare igaragaza ko mu Karere ka Gatsibo habarurwa ibiti bya kawa bitanga umusaruro bigera kuri 13,637,500, mu gihe ibiti bishya bitaratangira gutanga umusaruro bingana na 4,340,000. Abahinzi ba kawa muri aka karere bagera ku 22,482, bakaba bakorera mu mirenge yose 14 igize akarere.

Mu buryo rusange, impuzandengo y’umusaruro wa kawa ku sizeni imwe ungana na toni 15,500, zikagemurwa ku nganda 19 zitunganya kawa ziri hirya no hino mu karere. Mu mwaka wa 2025, umusaruro wa kawa y’ibitumbwe wageze kuri 20,397.4 MT, ku buso buhinzeho kawa bungana na hegitari 7,191.

Abahinzi bagaragaza icyizere ko mu gihe iki kibazo cyakurikiranwa vuba, umusaruro wa kawa wakomeza kuba inkingi y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bo muri Remera no mu Karere ka Gatsibo muri rusange.

 

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153