-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Icyumweru cyo Kurwanya Ruswa mu Butabera: Abacamanza 13 n’Abakozi b’Inkiko 57 Barirukanwe


Mu Rwanda, hashize imyaka 16 icyumweru cya kabiri cya Gashyantare kigenerwa ibikorwa byo kurwanya ruswa mu nzego z’ubutabera, hagamijwe gukangurira abari muri uru rwego gukorera mu mucyo no gutanga ubutabera buboneye.

Ibi byongeye gushimangirwa kuri uyu wa 9 Gashyantare 2026, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu butabera, inzego zigize urunana rw’ubutabera zemeza ko nubwo ruswa ikomeje kurwanywa byimazeyo, igihari kandi igikeneye ingamba zikarishye.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yatangaje ko no mu bacamanza ruswa igaragara, aho mu mwaka wa 2024/2025 hirukanwe abacamanza 13 bakekwaho kuyijandikamo. Yavuze ko mu myaka 20 ishize, abakozi b’inkiko 57 bamaze kwirukanwa bazira ruswa.

Yagize ati: “Ruswa mu nkiko ntikwiriye kubaho kuko ubutabera ari uburenganzira bw’umuntu kandi ntibugurwa. Ndasaba abaturage kwima amatwi ababashuka ko kwihutisha urubanza bisaba ruswa, ahubwo bagahita batanga amakuru igihe bahawe serivisi mbi.”

Mukantaganzwa yanibukije abacamanza n’abanditsi b’inkiko ko serivisi nziza ari uburenganzira bw’abagana inkiko, abasaba kwirinda gusiragiza ababuranyi no gusubika imanza nta mpamvu zumvikana.

Umuyobozi wa Komite ishinzwe kurwanya ruswa mu nkiko, Kariwabo Charles, yavuze ko umukozi wese w’inkiko agomba kwirinda imikorere mibi ishobora kuvamo ruswa. Yasobanuye ko guhanishwa ruswa bidusaba gufatana umuntu indonke, ahubwo bishingira ku kugaragaza ko serivisi yatanzwe inyuranyije n’amahame y’ubutabera.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angélique, yatangaje ko mu myaka itatu ishize, abakozi 18 b’Ubushinjacyaha bamaze guhanwa bazira ibyaha bifitanye isano na ruswa, aho batatu muri bo kuri ubu bafunzwe. Yashimangiye ko ubufatanye n’abaturage ari ingenzi mu guhashya iki cyaha.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yavuze ko mu mwaka ushize abavoka bane bakurikiranyweho ruswa, nubwo umwe muri bo yaje kugirwa umwere, ashimangira ko urugamba rukomeje kandi rukeneye ubufatanye.


Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Kamarampaka Consolée, yagaragaje ko mu myaka itatu ishize uru rwego rwakoze dosiye 1.822, rurebana n’abantu 3.448 bakekwaho ibyaha bya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo. Muri zo, 70% zari iz’inyerezwa ry’umutungo naho 30% zikaba izo gusaba no kwakira ruswa.

RIB yagaragaje ko 40% by’abakekwaho ruswa ari abakozi ba Leta, 53% ari abikorera, mu gihe 1% ari abo mu miryango itari iya Leta. Mu bijyanye no gufatira umutungo, hafatiriwe arenga miliyari 1,1 Frw ku byaha bya ruswa, mu gihe ku byaha byo kunyereza umutungo hafatiriwe hanagaruzwa miliyari 36,8 Frw n’amafaranga atandukanye y’amahanga.

Guhera mu 2018 kugeza 2025, RIB yakurikiranye abakozi bayo 73, aho 50 muri bo birukanwe bazira imyitwarire itajyanye n’akazi.

Ku rundi ruhande, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yatangaje ko u Rwanda rufite intego yo kuba urwa mbere ku Isi mu kurwanya ruswa mu myaka 25 iri imbere, ruva ku mwanya wa 43 ruriho ubu. Yavuze ko mu turere 10 aheruka gusura, bakiriye ibibazo by’akarengane birenga 3.000, aho 43% byahise bikemurwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Appolinaire, yashimye intambwe igenda iterwa mu kurwanya ruswa mu nzego z’ubutabera, asaba ko uwo murongo ukomeza gushimangirwa.

IMIHIGONEWS|KURWANYARUSWA 

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153