-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Nigeria mu bihugu bya mbere ku Isi birya inyama z’imbwa, isoko rinini rya Afurika riri i Dawaki

Nigeria iri mu bihugu bikunze akaboga k'imbwa



Mu gihe imbwa zifatwa nk’inshuti magara z’umuntu mu bihugu byinshi byo ku Isi, 
Ubushakashatsi ku mibereho n’imikoreshereze y’imbwa ku Isi bwagaragaje ko Nigeria iri ku mwanya wa gatatu mu bihugu birya inyama z’imbwa cyane, ikurikiye Koreya ya Ruguru na Vietnam, mu gihe iki gihugu kandi gifite isoko rinini ry’imbwa muri Afurika.

Iki gihugu kandi gifite Iri soko riherereye mu gace ka Dawaki muri Nigeria, rikaba rizwi cyane mu bacuruzi b’inyama z’imbwa, aho ikiro kimwe kigura hagati ya 25 na 45 by’Amadolari ya Amerika, zigacuruzwa nk’uko hagurishwa ihene cyangwa izindi nyama zisanzwe.

Abaturage bo muri Nigeria bavuga ko kurya inyama z’imbwa ari umuco umaze igihe kinini, aho abagabo ari bo bazihiga bakazizanira imiryango yabo. Bamwe banemeza ko izo nyama zifitanye isano n’imyemerere, zirimo kurinda umuntu amarozi no gukoreshwa mu gutereta.

Umwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru,  BBC yavuze ko kuri bo imbwa ifatwa nk’itungo risanzwe rishobora no kuribwa.

Ati“Abagabo bacu ni bo bajya kuzihiga, bakagenda bafite ibintu bikurura imbwa ku buryo zibakurikiye, bakazifata bakazituzanira twebwe abagore.”

Undi muturage yavuze ko inyama z’imbwa zifitanye isano n’imyemerere yihariye muri sosiyete yabo.

Ati:“Batakuroga urya inyama z’imbwa. Nta marozi yakugirira nabi uyiriye. Ikindi kandi, iyo ushaka gutereta umukobwa ngo agukunde, umuha umutima w’imbwa cyangwa umwijima.”

Ku rundi ruhande ariko, inzobere mu buvuzi bw’amatungo ntizishyigikiye uyu muco. Dr Mark Ofua, umuganga w’amatungo wo muri Nigeria, agaragaza ko imbwa zigira akamaro kanini ku buzima bwa muntu kurusha uko zafatwa nk’inyama.

Ati:“Imbwa zishobora kumenya indwara nka kanseri umuntu ataranabimenya ndetse atarajya kwa muganga. Zifasha kandi abana bafite ikibazo cya autism n’abandi bafite ibibazo by’imitekerereze.”

Ibi bituma hari impaka zikomeje kwiyongera hagati y’abashyigikiye kurinda imbwa nk’inyamaswa z’ingirakamaro n’abandi bakomeza kuzifata nk’igice cy’umuco n’imibereho yabo ya buri munsi.

Iyi myemerere itandukanye ikomeje guteza impaka ku ruhare rw’imbwa mu buzima bwa muntu, hagati y’umuco gakondo n’iterambere ry’ubuvuzi n’uburenganzira bw’inyamaswa.

 



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153