-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Imiyoborere myiza: Abagize DASSO ku Kagari basabwe gutanga serivisi mu bwitonzi

Urwego rwa DASSO babiri kuri buri kagari mu rwanda 2026


Abagize Urwego rw’Umutekano rwunganira inzego z’ibanze (DASSO – Level 2) bakorera ku rwego rw’Akagari bahawe amahugurwa agamije kunoza serivisi batanga no guteza imbere imiyoborere myiza, hagamijwe kongera icyizere Abaturage bafitiye inzego zibegereye.

Aya mahugurwa yibanze ku gukemura ibibazo by’Abaturage mu bwitonzi, kubaha uburenganzira bwa muntu no kurushaho kwimakaza umuco w’isuku n’ituze mu kazi ka buri munsi. Abayitabiriye banasobanuriwe uko bagomba gufasha Abaturage mu buryo bwubahiriza amategeko, birinda ihohoterwa n’imyitwarire itajyanye n’inshingano zabo.

Binyuze muri aya mahugurwa kandi abagize DASSO bahawe ubumenyi ku mikoranire n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’Akagari, by’umwihariko basobanurirwa uruhare rw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa (Executive Secretaries – ES) n’abashinzwe iterambere ry’imibereho n’ubukungu (SEDO) hagamijwe kongera ubufatanye mu gukemura ibibazo by’Abaturage.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragaje ko aya mahugurwa ari ingenzi mu kongera imikorere myiza n’imibanire myiza hagati ya DASSO n’Abaturage, kuko ari bo bahura na bo buri munsi mu bikorwa byo kubungabunga umutekano, isuku rusange n’ituze mu baturage.

Bashimangiye ko ubumenyi bungutse buzafasha abagize DASSO kurushaho gutanga serivisi inoze, gukorana neza n’abandi bayobozi ku rwego rw’Akagari no kugira uruhare rufatika mu iterambere rirambye rishingiye ku baturage.

Aya mahugurwa ni ingenzi kuko afasha abagize DASSO kurushaho gusobanukirwa inshingano zabo no gutanga serivisi zinoze zubahiriza amategeko n’uburenganzira bw’Abaturage. DASSO ni urwego ruri hafi y’Abaturage, bityo imyitwarire myiza yabo igira uruhare runini mu kubaka icyizere n’umutekano usesuye.”



IMIHIGONEWS|UMUTEKANO



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153