-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

U Rwanda: Impinduka mu mategeko y’umuryango zigaragaza isura nshya ya gatanya mu Rwanda


Kigali, Rwanda
– Mu itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ryasohotse tariki 30 Nyakanga 2024, haragaragazwa impamvu nshya zemewe n’amategeko zishingirwaho n’abashyingiranwe bashaka gutandukana burundu. Izi mpamvu zirimo ubusambanyi, guhamwa n’icyaha cyo gusabanya, ihohoterwa ku mubiri no ku mitekerereze, kurenga ku mutungo w’urugo no kudakomeza kubana igihe bitagishobotse.

1. Impamvu nshya zemewe mu itegeko rishya

Itegeko rishya ryongereye ingingo ya 248, rivuga ko buri wese mu bashyingiranwe ashobora gusaba ubutane kubera imwe mu mpamvu zikurikira:

  • Ubusambanyi cyangwa kuba umwe yaragiye ataye urugo mu gihe cy’amezi 12 nta mpamvu ifatika
  • Guhohoterwa ku mubiri cyangwa ku mitekerereze aha ni igihe umwe muri mubashakanye ahohotera undi haba ku mubiri cyangwa mubitekerezo harimo n’ihohoterwa rishengura umutima w’umuntu.
  • Imyitwarire ibangamiye umwana bahuriyeho cyangwa umwe muri bo
  • Kudatanga ibitunga urugo cyangwa imyitwarire ibangamiye bikabije urega

Ibi byiyongeraho impamvu zabaga zisanzwe, harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kudakomeza kubana imyaka ibiri ku bushake bw’abashyingiranywe.

2. Impinduka ku gihe cyo kudakomeza kubana

Mu itegeko rishya, igihe cyemewe cyo gutandukana kubera kutabana cyagabanijwe, aho mbere byasabaga amezi 12, ubu umuntu ashobora gusaba ubutane nyuma y’amezi 6 adakomeje kubana n’undi. Ibi byorohereza abashakanye bafite ikibazo gikomeye cyo kudakomeza kubana, bityo bikagabanya uburemere bw’imanza.

Gutandukana kw’abashakanye, amategeko y’umuryango, Rwanda 2024, ihohoterwa mu miryango, ubusambanyi, Raporo z’Ubucamanza n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) zigaragaza ko umubare w’abashaka gutandukana wagendaga wiyongera mu myaka ishize:

  • 2016: ibirego 21
  • 2017: ibirego 69
  • 2018: ibirego 1311
  • 2019: ibirego 8941
  • 2020: ibirego 3213
  • 2021/2022: ibirego 3322

Ibi bigaragaza ko ikibazo cy’ubutandukane burambye bw’abashakanye ari kimwe mu bibangamiye umuryango nyarwanda, bityo guhindura amategeko bikaba bigamije kurushaho kurengera inyungu z’abashakanye n’umwana cyangwa Abana bafitanye.

4. Icyemezo cy’inkiko n’igihe cyo gutanga ikirego

Ingingo ya 250 y’itegeko rigenga abantu n’umuryango iteganya ko ikirego gisaba ubutane gisaba gutangwa n’umwe mu bashyingiranywe, kikaregerwa kandi kikaburanishwa nk’izindi manza. Icyakora, ikirego kigomba gutangwa hashize imyaka itanu kuva igihe impamvu yamenyekanye.

Itegeko rishya ry’u Rwanda rigamije kurengera uburenganzira bw’abashyingiranwe, gukumira ihohoterwa no korohereza uburyo bwo gutandukana ku mpamvu zifatika. Abashakanye n’abashinzwe ubutabera basabwe gukurikiza amategeko mashya, mu rwego rwo kubaka umuryango utekanye kandi uharanira inyungu z’abana.

Sura igitabo kirimo iyi ngingo nshya AHA


IMIHIGONEWS|Ubuzima bw’Imiryango

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153