-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Abanyeshuri 7,455 bitabiriye PISA 2025 mu Rwanda, amanota azatangazwa mu Nzeri 2026


Kigali, 9 Werurwe 2026 – Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) gitangaza ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibisubizo byavuye mu gahunda Mpuzamahanga yo Gusuzuma Ubumenyi n’Ubushobozi by’Abanyeshuri (PISA) ya 2025.

Abanyeshuri 7,455 bo mu bigo 213 by’amashuri yisumbuye bitabiriye iri suzuma ryakozwe kuva 27 Mata kugeza 7 Kamena 2025. Amanota azatangazwa mu kwezi kwa Nzeri 2026.

Isuzuma rya PISA rikorwa mu byiciro bibiri: Igerageza n’isuzuma nyirizina, kandi ryibanze ku gusoma, imibare, no muri Siyansi.

Nk’uko byatangajwe na Dr. Bernard Bahati, Umuyobozi Mukuru wa NESA intego nyamukuru y’iyi gahunda ni gusuzuma ibyo abanyeshuri bashoboye no gukoresha amakuru mu igenamigambi ry’uburezi rirambye.

U Rwanda rwungukira kuri PISA mu buryo bukurikira: “Kunoza integanyanyigisho n’ingamba zo kwigisha.”
Gutanga ibipimo mpuzamahanga byo kugereranya urwego rw’imyigire y’abanyeshuri, Gufasha abayobozi mu gufata ibyemezo bya politiki bigamije kongera ireme ry’uburezi

Isuzuma ryo hagati mu gihembwe (midline assessment) ryakozwe kandi mu mashuri 500 mu gihugu hose, ryibanze ku banyeshuri bo mu byiciro bya Primary 1, Primary 2, na Primary 3 mu masomo ya Kinyarwanda, Icyongereza, n’Imibare, hagamijwe kureba uko gahunda ya Remedial Teaching and Learning Program ishyirwa mu bikorwa.

Ibi bizafasha mu gutegura igenamigambi rihamye ry’uburezi, no kongera ubushobozi bw’abanyeshuri bafite intege nke mu masomo y’ibanze, bityo bigafasha kuzamura amanota no guteza imbere ireme ry’uburezi mu gihugu.

Dr. Bernard Bahati yagize ati:

“Iri suzuma rifasha igihugu kumenya aho gahunda yacu yo gufasha abanyeshuri bafite intege nke igeze kandi rituma dushobora gukora igenamigambi rirambye ry’uburezi bufite ireme.”

Amateka n’Iby’ingenzi kuri PISA:

PISA yatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) mu 1997. Isuzuma rikorerwa buri myaka itatu mu bihugu birenga 80 ku isi. Rigamije gupima ubushobozi bw’abanyeshuri mu gukoresha ubumenyi mu buzima busanzwe, hakarebwa ibitekerezo, ubushobozi bwo gukemura ibibazo n’ubuhanga mu masomo.

Mu Rwanda, PISA yatangiye gukorwa mu 2000 kandi rikomeje gufasha mu kunonosora politiki z’uburezi no guteza imbere ireme ry’amashuri.



IMIHIGONEWS.RW

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153