.jpg)
Ingufu za Atomike (RAEB)
Kuva ku wa 2 kugeza ku wa 9 Werurwe 2026, Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura
ikoreshwa ry’ingufu za atomike, International Atomic Energy Agency (IAEA), ruri
mu Rwanda mu gikorwa cyo gusuzuma uko igihugu cyiteguye kubaka uruganda rutanga
amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire, mu rwego rwo kureba niba ibisabwa
by’ibanze byujujwe mbere yo kwinjira mu cyiciro gikurikiyeho.
U Rwanda rumaze imyaka rugaragaza ko rushaka kwagura amasoko y’ingufu cyane
cyane izifasha igihugu kugera ku iterambere rirambye no kugabanya icyuho
cy’amashanyarazi akenewe n’inganda n’abaturage. Mu rwego rwo kubigeraho,
rwatangiye inzira yo gusaba isuzuma mpuzamahanga rigaragaza aho rugeze mu
kwitegura kubaka uruganda rwa nucléaire.
Iri suzumwa riri gukorwa n’itsinda ry’inzobere za IAEA rigenzura ibintu
bitandukanye birimo politiki y’igihugu ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire,
amategeko abigenga, imiterere y’inzego zishinzwe kubikurikirana n’uburyo
umushinga watezwa inkunga.
Hanarebwa kandi niba u
Rwanda rufite ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zishobora guterwa n’ikorwa
ry’urwo ruganda, zirimo iz’umutekano, iz’ibidukikije n’ubuzima bw’abaturage.
![]() |
| Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike (RAEB), Dr. Fidele Ndahayo |
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike (RAEB), Dr. Fidele Ndahayo, yavuze ko u Rwanda rwamaze gushyiraho ibikorwa bitandukanye byubaka ubushobozi muri uru rwego. Yagaragaje ko harimo gutangiza amasomo ajyanye n’ingufu za nucléaire, gukoresha ikoranabuhanga ryazo mu rwego rw’ubuvuzi, ndetse no kongerera ubumenyi abakozi b’inzego zibishinzwe.
Yasobanuye ko iri suzumwa
rifasha igihugu kumenya aho kigeze n’ibigikenewe kunozwa, kugira ngo cyinjire
mu cyiciro gikurikira cyo gutegura iyubakwa ry’uruganda. Yongeyeho ko isuzuma
nk’iri rishobora no kongera icyizere cy’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, bigafasha
mu kubona inkunga n’inguzanyo zo gushyira mu bikorwa uwo mushinga.
Ku ruhande rw’itsinda rya
IAEA, umuyobozi waryo, Aline des Cloizeaux, yagaragaje ko intego y’igenzura
atari ugufatira igihugu icyemezo cyo kubaka cyangwa kutubaka uruganda, ahubwo
ari ugutanga inama zishingiye ku bipimo mpuzamahanga no kwerekana aho hakenewe
kongerwa imbaraga.
U Rwanda rufite intego
y’uko bitarenze mu 2030 ruzaba rufite uruganda rutanga amashanyarazi akomoka ku
ngufu za nucléaire. Mu 2023, rwasinyanye amasezerano na Dual Fluid Energy Inc
agamije gukorera igerageza rya reactor mu Rwanda, ndetse rukorana n’ibigo byo
mu Burusiya no muri Amerika mu guteza imbere ikoranabuhanga rya SMR (Small
Modular Reactors).
Izi SMR ni nganda nto
zishobora gutanga byibura megawatt 100 z’amashanyarazi, zigashyirwa ku buso
butari bunini kandi zikifashishwa mu bice bitandukanye by’igihugu. Nk’uko
byagaragajwe n’World Nuclear Association, ingufu za nucléaire ziri mu zifasha
kugabanya imyuka ihumanya ikirere ugereranyije n’izindi ngufu zishingiye ku
bicanwa gakondo.
Isuzuma rya IAEA rifatwa
nk’intambwe y’ingenzi mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyongera ku bihugu bifite
ingufu za nucléaire zikoreshwa mu gutanga amashanyarazi. Ibyavuye muri iri
suzumwa bizafasha igihugu kumenya aho gikwiye kongera imbaraga no gutegura neza
icyiciro gikurikira, mu ntego yo kugeza ku baturage n’inganda amashanyarazi
ahagije kandi arambye bitarenze umwaka wa 2030.
.jpg)
0 Comments
Imihigonews