![]() |
| Mojtaba Khamenei Umusimbura wa se |
Mu gitondo cyo ku wa 1
Werurwe 2026, abayobozi bakuru ba Iran bemeje ko Mojtaba Khamenei ari we ugiye
kuyobora igihugu nk’Umuyobozi w’Ikirenga mushya, nyuma y’uko se, Ayatollah Ali
Khamenei, apfuye azize ibitero byagabwe ku wa 28 Gashyantare 2026. Ibyo byemezo
byafashwe mu nama idasanzwe yabaye nyuma y’igitutu cyavuzwe ko cyashyizweho
n’umutwe w’ingabo udasanzwe wa Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC).
Urupfu rwa Ali Khamenei
rwabaye mu bihe bikomeye cyane by’umutekano mu karere k’Uburasirazuba bwo
Hagati, nyuma y’ibitero byagabwe kuri Iran n’ingabo za United States
zifatanyije na Israel. Ibyo bitero byakurikiwe n’ibindi byagabwe na Iran mu
bihugu birimo Qatar, United Arab Emirates, Kuwait, Bahrain, Jordan, Saudi
Arabia na Iraq, ibintu byazamuye umwuka mubi w’intambara mu karere.
Mbere y’uko Mojtaba
Khamenei atorerwa uwo mwanya burundu, hari hashyizweho by’agateganyo Alireza
Arafi ku wa 1 Werurwe 2026 kugira ngo ayobore mu gihe hategerejwe icyemezo cya
nyuma. Ariko nyuma y’inama yahuje inzego zikomeye z’ubutegetsi n’iz’umutekano,
hafashwe umwanzuro wo guha Mojtaba Khamenei inshingano zo kuyobora igihugu.
Mojtaba Khamenei w’imyaka
56, ni umwe mu bana ba Ali Khamenei. Nubwo atari asanzwe agaragara cyane mu
ruhame, azwiho kuba yari umwe mu bantu ba hafi ba se ndetse akagira uruhare
rukomeye mu ifatwa ry’ibyemezo bikomeye by’igihugu, by’umwihariko mu bijyanye
n’umutekano n’imiyoborere y’igisirikare.
Isimburwa rya Ali Khamenei
n’umuhungu we ryahise ritera impaka mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, aho
bamwe babona ko bishobora gukomeza umurongo wa politiki wari usanzweho, mu gihe
abandi bibaza niba bizagira ingaruka ku mubano wa Iran n’ibihugu byo mu karere
ndetse n’ibihugu bikomeye ku isi.
Ibi bibaye mu gihe
umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati ukomeje guhungabana, ndetse amahanga
akomeje gukurikirana uko ubuyobozi bushya bwa Iran buzitwara mu bihe bikomeye
by’umwuka w’intambara n’igitutu mpuzamahanga.
IMIHIGONEWS.RW

0 Comments
Imihigonews