-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Iran: Mojtaba Khamenei yasimbuye se ku buyobozi bw’ikirenga nyuma y’urupfu rwa Ali Khamenei

Mojtaba Khamenei Umusimbura wa se



Mu gitondo cyo ku wa 1 Werurwe 2026, abayobozi bakuru ba Iran bemeje ko Mojtaba Khamenei ari we ugiye kuyobora igihugu nk’Umuyobozi w’Ikirenga mushya, nyuma y’uko se, Ayatollah Ali Khamenei, apfuye azize ibitero byagabwe ku wa 28 Gashyantare 2026. Ibyo byemezo byafashwe mu nama idasanzwe yabaye nyuma y’igitutu cyavuzwe ko cyashyizweho n’umutwe w’ingabo udasanzwe wa Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC).

Urupfu rwa Ali Khamenei rwabaye mu bihe bikomeye cyane by’umutekano mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, nyuma y’ibitero byagabwe kuri Iran n’ingabo za United States zifatanyije na Israel. Ibyo bitero byakurikiwe n’ibindi byagabwe na Iran mu bihugu birimo Qatar, United Arab Emirates, Kuwait, Bahrain, Jordan, Saudi Arabia na Iraq, ibintu byazamuye umwuka mubi w’intambara mu karere.

Mbere y’uko Mojtaba Khamenei atorerwa uwo mwanya burundu, hari hashyizweho by’agateganyo Alireza Arafi ku wa 1 Werurwe 2026 kugira ngo ayobore mu gihe hategerejwe icyemezo cya nyuma. Ariko nyuma y’inama yahuje inzego zikomeye z’ubutegetsi n’iz’umutekano, hafashwe umwanzuro wo guha Mojtaba Khamenei inshingano zo kuyobora igihugu.

Mojtaba Khamenei w’imyaka 56, ni umwe mu bana ba Ali Khamenei. Nubwo atari asanzwe agaragara cyane mu ruhame, azwiho kuba yari umwe mu bantu ba hafi ba se ndetse akagira uruhare rukomeye mu ifatwa ry’ibyemezo bikomeye by’igihugu, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano n’imiyoborere y’igisirikare.

Isimburwa rya Ali Khamenei n’umuhungu we ryahise ritera impaka mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, aho bamwe babona ko bishobora gukomeza umurongo wa politiki wari usanzweho, mu gihe abandi bibaza niba bizagira ingaruka ku mubano wa Iran n’ibihugu byo mu karere ndetse n’ibihugu bikomeye ku isi.

Ibi bibaye mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati ukomeje guhungabana, ndetse amahanga akomeje gukurikirana uko ubuyobozi bushya bwa Iran buzitwara mu bihe bikomeye by’umwuka w’intambara n’igitutu mpuzamahanga.


IMIHIGONEWS.RW



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153