
Mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Matimba, ubuyobozi
bw’Intara y’Iburasirazuba bufatanyije n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi
bw’akarere bayoboye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe
bifite agaciro k’asaga Miliyoni 100 Frw, byafatiwe mu mirenge itandukanye. Ibi
byakozwe mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ibyangiza ubuzima bw’abaturage no
kubungabunga umutekano rusange.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Matimba aho abaturage
n’inzego zitandukanye bari bahuriye mu kwirebera uko ibi biyobyabwenge bisenywa
burundu. Ni igikorwa kigaragaza ubufatanye buri hagati y’inzego za Leta
n’abaturage mu kurwanya ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko ibi
biyobyabwenge byafashwe mu bihe bitandukanye binyuze mu bikorwa byo kubihashya
bikorwa buri gihe. Yagaragaje ko byari bigizwe n’amapaki ibihumbi 55 y’inzoga
zizwi nka Zebra na Chief, litiro 1500 za kanyanga, ibiro 175 by’urumogi ndetse
na litiro ibihumbi 22 by’inzoga z’inkorano.
Yagize ati: “Ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano byagiye bitwara
ubuzima bw’abaturage. Ntidushobora kurebera abakomeza kubicuruza no kubitunda.
Twashyize imbaraga hamwe na Polisi n’Ingabo mu bikorwa byo kurwanya ibyaha
kugira ngo tubikumire burundu.”
Abaturage bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko cyabafashije
kumva ubukana n’ingaruka z’ibiyobyabwenge. Kacyihoza Anah yavuze ko mbere
batabyitaga cyaneho, ariko ubu basobanukiwe ko ari ikibazo gikomeye gishobora
no guhitana ubuzima.
Ati: “Twabonye ko ababikoresha bagira ingaruka zikomeye, bamwe
bikabaviramo urupfu. Ubu tugiye gufatanya n’ubuyobozi dutanga amakuru aho
tubibonye cyangwa tubiketse.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye
abaturage kurushaho kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, ashimangira ko
bidindiza iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Dukwiye gufatanya guca ibi bintu biduhombya.
Abaturage bagomba kuba ijisho ry’ubuyobozi aho batuye, bagakumira uwashaka
kubicuruza. Ibi ni ibyaha bihanwa n’amategeko kandi bigira ingaruka zikomeye ku
buzima.”
Mu Rwanda, ingingo ya 263 y’itegeko rihana ibyaha byerekeye
ibiyobyabwenge iteganya ko uwabihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka
20 na burundu, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 30
Frw.
Iyi gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge ikomeje gushyirwamo
imbaraga mu gihugu hose, aho ubuyobozi busaba abaturage kugira uruhare
rugaragara mu gutanga amakuru no kwirinda ibishobora kubashyira mu kaga, mu
rwego rwo kubaka umuryango utekanye kandi utera imbere.
0 Comments
Imihigonews