
Abifuza kwinjira cyangwa guteza imbere ubumenyi mu mwuga wo
gukurikirana no gusesengura imishinga bahawe amahirwe yo kwitabira amahugurwa
ku buntu ategurwa na Vantage Africa School of Leadership, ateganyijwe kuri uyu
wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026 hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom.
Aya mahugurwa azatangira saa moya z’umugoroba ku isaha ya Kigali
(19:00), aho azibanda ku gusobanura uko abakora muri uyu mwuga batagomba
kugarukira ku gukusanya amakuru gusa, ahubwo bagomba no kuyasesengura no
kuyabyazamo ibisubizo bifasha mu gufata ibyemezo byiza mu mishinga.
Ubutumwa bwatanzwe n’abateguye aya mahugurwa bugaragaza ko
abazayitabira bazigishwa uburyo bwo gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga
bifasha mu isesengura ry’amakuru birimo STATA, R Programming, Tableau, SPSS na
Power BI, bikomeje guhindura imikorere y’uyu mwuga ku rwego mpuzamahanga.
Aya mahugurwa azatangwa na Dr Benson Kiarie ni Umwarimu mu bijyanye n’imiyoborere akaba n’uwashinze ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Vantage Africa School of Leadership. Azwi cyane nk’impuguke mu igenamigambi rishingiye ku ntego no mu gukurikirana no gusesengura imishinga, aho amaze guhugura abarenga 5,000 mu bihugu 28 bitandukanye ku isi.
Abifuza kwitabira aya mahugurwa barasabwa kwinjira hakoreshejwe urubuga rwa Zoom, bakifashisha Meeting ID: 867 8667 0374 na Passcode: 545443 kugira ngo babashe gukurikirana neza ibiganiro.
Abateguye aya mahugurwa bavuga ko agamije gufasha urubyiruko
n’abandi banyamwuga kongera ubumenyi mu gusesengura amakuru no gufata ibyemezo
bishingiye ku bimenyetso, mu gihe isi igenda irushaho gukenera abahanga mu
isesengura ry’amakuru.
Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda n’isi muri rusange bikomeje
gushyira imbaraga mu gukoresha amakuru mu iterambere, bigatuma umwuga wo
gukurikirana no gusesengura imishinga ukomeza kugira akamaro kanini mu mishinga
itandukanye.
Abasesenguzi bagaragaza ko kwitabira amahugurwa nk’aya ari
amahirwe akomeye ku rubyiruko cyane cyane abarangije amashuri makuru, bashaka
kwinjira mu mirimo ishingiye ku bumenyi bw’isesengura ry’amakuru.
Abifuza kwitabira basabwe kubikora ku gihe, bagafata uyu mwanya
nk’intambwe iganisha ku iterambere ry’umwuga wabo cyane cyane mu bijyanye
n’ikoranabuhanga n’imicungire y’amakuru.
0 Comments
Imihigonews