Umubare w’abantu bavuga Igifaransa ku Isi ugeze kuri miliyoni 396, bituma uru rurimi ruva ku mwanya wa gatanu rugera ku wa kane mu ndimi zivugwa cyane ku Isi, nk’uko bigaragazwa na raporo y’umwaka wa 2026.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere i Québec na Umunyamabanga
Mukuru wa Organisation internationale de la Francophonie (OIF),Madamu Louise
Mushikiwabo, mu kiganiro cyagarukaga ku iterambere ry’ururimi rw’Igifaransa ku
rwego mpuzamahanga.
Iyi raporo igaragaza ko Igifaransa ubu ruri ku mwanya wa kane,
rukaba rukurikiye Icyongereza, Igishinwa n’Icyesipanyolo, mu gihe rwasize
inyuma Icyarabu cyari gisanzwe kiri imbere yarwo.
Mu gusobanura iri zamuka, Mushikiwabo yavuze ko ryatewe ahanini
n’iyiyongera ry’abaturage mu bihugu byo muri Afurika bikoresha Igifaransa, aho
urubyiruko rukomeje kurwiga no kurukoresha mu buzima bwa buri munsi, uburezi
n’ubucuruzi.
Yagize ati: “Igifaransa gikomeje kwaguka cyane cyane muri
Afurika, ari na ho hari ejo hazaza h’ururimi rwacu,” ashimangira ko hakomeje
gushyirwa imbaraga mu guteza imbere uburezi n’imikoreshereze yarwo mu
ikoranabuhanga.
Iyi raporo igaragaza ko Igifaransa gikomeje kuba ururimi
rukoreshwa mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi mpuzamahanga, diplomasi
ndetse n’imiryango mpuzamahanga, bigatuma rukomeza kugira agaciro ku rwego
rw’Isi.
Kuzamuka kw’Igifaransa ku mwanya wa kane mu ndimi zivugwa cyane ku Isi ni intambwe ikomeye ku bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, by’umwihariko ibiri muri Afurika bikomeje kugira uruhare runini mu kwagura no guteza imbere uru rurimi.
Abasesenguzi mu by’indimi bavuga ko mu gihe iterambere
ry’abaturage rikomeje kuzamuka cyane muri Afurika, Igifaransa gishobora
gukomeza kuzamuka mu myanya y’indimi zivugwa cyane ku Isi mu myaka iri imbere.
Ibi byerekana ko Igifaransa gikomeje kuba rumwe mu ndimi
zikomeye ku Isi, ndetse ko ejo hazaza harwo hashobora kurushaho kuba heza
bitewe n’uruhare rw’urubyiruko n’iterambere ry’ibihugu bikoresha uru rurimi.


0 Comments
Imihigonews