-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Rwanda: NESA yatangaje igihe, Uko winjiza amanota muri CAMIS Term II 2025-2026

 


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyamenyesheje abayobozi b’uturere n’amashuri yose ko kwinjiza amanota y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2025/2026 muri sisitemu ya CAMIS bizatangira ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026, mu rwego rwo gutegura neza ibizamini bisoza igihembwe cya kabiri umwaka w'amashuri 2025-2026.

Ibi bikubiye mu itangazo NESA yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Werurwe 2026, rikaba rigenewe abayobozi b’uturere bose n’abashinzwe uburezi ku rwego rw’uturere,Imirenge, kugira ngo babimenyeshe amashuri yose ari mu nshingano zabo.

Iri tangazo rishingiye ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko igihembwe cya kabiri cyatangiye ku wa 05 Mutarama 2026 kikazarangira ku wa 03 Mata 2026.

NESA yasabye abayobozi b’amashuri yose yo mu burezi rusange, ay’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ayisumbuye ya tekiniki yaba aya Leta, afashwa na Leta cyangwa ayigenga, kwinjira muri sisitemu icunga amakuru y’amashuri izwi nka SDMS kugira ngo bagenzure niba amasomo yose n’amamodile yigishwa yashyizwe neza ku barimu(teachers) cyangwa abatoza(trainers) bayigisha.

Ibi bikorwa bigamije kwirinda amakosa ashobora kubaho mu gihe cyo kwinjiza amanota mu buryo bw’ikoranabuhanga no gutuma amakuru y’abanyeshuri n’amasomo bigaragara neza muri sisitemu ya CAMIS ikoreshwa mu kubika no gucunga amanota y’abanyeshuri.

NESA kandi yasabye ubuyobozi bw’uturere gusangiza aya makuru amashuri yose ari mu nshingano zabwo, kugira ngo harebwe ko imyiteguro y’ibizamini bisoza igihembwe cya kabiri n’ikorwa ryo kwinjiza amanota bikorwa neza kandi ku gihe.


Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, yashyize umukono kuri iri tangazo agaragaza ko ubufatanye bw’inzego zose z’uburezi ari ingenzi mu kunoza imicungire y’ibizamini n’amakuru ajyanye n’imyigire y’abanyeshuri mu mashuri yo mu Rwanda.

Biteganyijwe ko amashuri yose azaba yatangiye kwinjiza amanota y’isuzuma ry’igihembwe cya kabiri muri CAMIS guhera ku wa 17 Werurwe 2026, mu gihe hategurwa ibizamini bisoza iki gihembwe giteganyijwe kurangira mu ntangiriro za Mata 2026.

NESA, CAMIS Rwanda, amanota Term II 2026, ibizamini by’amashuri Rwanda, SDMS amashuri, gahunda y’amashuri 2026, NESA annoucement

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153