Abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamasheke bakomeje kugaragaza ko imihanda n’ibiraro bikiri ikibazo gikomeye, bigatuma ubuhahirane n’imibereho yabo bigorana.
Abaturage bo mu mirenge nka Bushekeri bavuga ko imihanda
itarakomera n’ibiraro byangiritse bibangamiye ibikorwa byabo bya buri munsi.
Iyo wihereye mu mirenge itandukanye, usanga ibinyabiziga bidashobora kugera ku
bantu bakeneye kwivuza, abanyeshuri bamwe ntibabasha kugera ku mashuri, ndetse
n’abacuruzi bagorwa no gutwara ibicuruzwa.
Umwe mu baturage yagize ati: “Ibiraro byinshi byacitse, kandi
imihanda irangirika. Ibi bituma tugorwa mu buhahirane, ibinyabiziga byo gutwara
abarwayi ntibibona aho binyura. Abana benshi bajya ku ishuri bagorwa n’ibi
bibazo.”
Ikibazo cy’ibikorwa remezo by’imihanda n’ibiraro mu mirenge ya
Nyamasheke kigaragaza ko hakenewe ingamba zihamye zo kubikosora, hagamijwe
korohereza abaturage mu mibereho yabo no guteza imbere ubuhahirane mu karere.

0 Comments
Imihigonews