-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Karongi: Abakozi b’Akarere Bahagaritswe amazi n’amata mu Biro

Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi



Abakozi b’Akarere ka Karongi bamenye ko kuva mu mwaka ushize batagihabwa amazi n’amata mu gihe bakora imirimo yabo, icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bugamije gukemura ibibazo by’ingenzi birimo n’imisoro y’ingendo z’akazi.

Mu biro bya buri mukozi, aho hahoze hasangirwa amacupa y’amazi n’amata, ubu hasigaye amacupa manini y’amazi adaherukamo amazi, asimbura amakarito yatangwa mbere. Abakozi baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko guhagarikwa kw’izi serivisi bibabangamiye mu kazi kabo ka buri munsi.

Umwe muri bo yagize ati: “Mfite inguzanyo ya banki, nyuma yo gukatwa amafaranga nsigarana ibihumbi 90 Frw gusa. Ibyo bihumbi ni byo nsigarana nkishyura inzu no kwitunga ukwezi kose. Amazi n’amata byari bifasha mu buzima bwanjye no gukora akazi neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Bwana Muzungu Gerald, yasobanuye ko icyatumye hafatwa icyo cyemezo ari ibibazo by’ubukungu bikomeye akarere kari gafite. Yavuze ko harimo abana batabasha kujya ku ishuri kubera ubukene, ndetse n’ibirarane by’amafaranga y’ingendo z’abakozi batarishyurwa.

Ati: “Umukozi arashobora kugura ibyo akeneye, ariko tugomba kubanza gukemura ibibazo by’ibanze by’akarere. Twifuje kugira ubushobozi bwo gukemura ikibazo cy’amazi n’ibindi byose.”

Meya Muzungu yanavuze ko igihombo cy’ingendo z’akazi cyari gihari cyageze kuri miliyoni hafi 95 Frw, ndetse ko hari indi myenda igikurikira. Yongeyeho ko nyuma yo kwishyura ayo madeni, akarere kagiye kagira ubushobozi bwo gufasha abakozi mu buryo burambye.

Nk’uko biteganywa mu itegeko rya Minisitiri ry’ubuzima n’umutekano mu kazi, buri mukozi afite uburenganzira ku mazi yo kunywa. Iryo tegeko rivuga ko aho bishoboka, amazi y’ubuntu agomba gutangwa mu buryo buhoraho kandi hakongerwa ibindi binyobwa bidakwangiza umubiri ku buryo bwongera amazi.

Abakozi b’Akarere ka Karongi bemeza ko bategereje ko ikibazo gikemurwa burundu, kugira ngo bakomeze gukora neza kandi bafite imibereho myiza.


IMIHIGONEWS



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153