![]() |
| iran-world-cup-2026-players |
Tehran – Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Iran buravuga ko ibitero bya Amerika na Israel bishobora kugira ingaruka ku kwitabira Igikombe cy’Isi 2026
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran bwana Mehdi Taj, yatangaje ko ibitero bya Leta Zunze
Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel zagabye kuri Iran bishobora kugira
ingaruka zikomeye ku kwitabira Igikombe cy’Isi 2026, n’ubwo kugeza ubu nta
mwanzuro wa nyuma urafatwa.
Yabitangaje ku wa Mbere, tariki ya 2 Gashyantare 2026, mu
kiganiro yagiranye na IRIB TV3, agaruka ku ngaruka z’intambara iri mu
Burasirazuba bwo Hagati ku ruhando mpuzamahanga rw’umupira w’amaguru.
Mehdi Taj yavuze ko atakwemeza ku mugaragaro ko Iran itazakina
iri rushanwa, ariko agaragaza ko umwuka wa politiki n’umutekano ushobora
guhindura byinshi ku byari byitezwe.
Yagize ati: “Ntabwo nabihamya neza, ariko byanze bikunze hari
ingaruka bizagira. Inzego zose nkuru zireberera umupira w’amaguru muri Iran
zigiye kwicara zifate umwanzuro ukwiriye.”
Yakomeje ashimangira ko kubera ubukana bw’ibitero byagabwe,
Igikombe cy’Isi 2026 kitakiri mu by’ingenzi bihangayikishije igihugu cye muri
iki gihe.
Mbere y’ibi bitero, hari hamaze kugaragara ibimenyetso by’umwuka
mubi hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubwo muri Amerika haberaga
tombola y’amatsinda y’Igikombe cy’Isi 2026, abahagarariye Iran banze kujyayo
kuko bamwe mu bo bifuzaga gutwara batabonye ibyangombwa bibemerera kwinjira
muri icyo gihugu.
Igikombe cy’Isi 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
Mexique na Canada, kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026. Iran
iri mu Itsinda G hamwe na Misiri, u Bubiligi na Nouvelle-Zélande.
Ibitero bya Israel na Amerika kuri Iran byagabwe ku wa 28
Gashyantare 2026. Iran na yo yahise igaba ibitero byo kwihimura ku birindiro
by’ingabo za Amerika biherereye mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo
Hagati birimo Qatar, UAE, Kuwait, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq.
Ibi byatumye impuguke mu bya siporo n’umutekano zibona ko
Igikombe cy’Isi 2026 gishobora guhura n’imbogamizi zikomeye zirimo ibibazo bya
visa, umutekano w’amakipe ndetse n’ingaruka za dipolomasi.
Niba Iran yafata icyemezo cyo kutitabira Igikombe cy’Isi 2026,
byaba ari inkuru ikomeye ku rwego rwa FIFA no ku mikino mpuzamahanga, kuko ari
imwe mu makipe akomeye muri Aziya.
Abasesenguzi bavuga ko politiki n’intambara bikomeje kwinjira mu
mikino kurusha uko byahoze, ibintu bishobora guhindura imigendekere
y’amarushanwa akomeye ku Isi.
IMIHIGONEWS|Amakuru acukumbuye

0 Comments
Imihigonews