-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Rwanda: Yikubye Inshuro 6 Abana Bahabwa Ifunguro ku Ishuri mu Myaka 2 – Raporo ya WFP

Ifunguro ku ishuri(WFP)



Mu gihe Isi ikomeje gushaka uko yazamura ireme ry’uburezi n’imibereho myiza y’abanyeshuri mu mashuri, raporo nshya ya World Food Programme (WFP) igaragaza ko u Rwanda rwongereye umubare w’abanyeshuri bahabwa ifunguro ku ishuri hafi inshuro esheshatu mu myaka ibiri gusa.

Raporo y’Abanyeshuri bagaburirwa igaragaza ko abanyeshuri bahabwaga ifunguro ku ishuri bavuye kuri miliyoni 0.7 mu 2022 bagera kuri miliyoni 3.9 mu 2024. Ibi bishyira ko U rwanda ruri mu bihugu byagaragaje umuvuduko wihuse muri gahunda y’ifunguro ku ishuri ku rwego rwa Afurika.

Iyo raporo igaragaza kandi ko Afurika ari yo iyoboye mu kwagura gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, aho mu myaka ibiri ishize hiyongereyeho abanyeshuri miliyoni 20 muri gahunda y’ifunguro ku ishuri, muri miliyoni 48 ziyongereye ku rwego rw’Isi.

U Rwanda ruri kumwe na Ethiopia, Madagascar na Kenya, ibihugu byagaragaje kwagura iyi gahunda kugera ku nshuro esheshatu mu gihe gito.

Abasesenguzi bavuga ko iri zamuka rishingiye ku buyobozi bwa Leta, ishoramari mu burezi n’ubufatanye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga barimo Afurika y’unzubumwe.

Gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri igamije kuzamura imyigire, kugabanya guta ishuri no guteza imbere imirire myiza cyane cyane mu bice by’icyaro.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’uburezi bavuga ko niba umuvuduko nk’uyu ukomeje, Afurika ishobora kugera ku ntego zo kongera abanyeshuri bagaburirwa ku mashuri ku gipimo kiri hejuru mu myaka iri imbere.


IMIHIGONEWS.RW



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153