-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Ibiganiro by’Amahoro bya RDC na AFC/M23 byatangiranye umwuka mubi mu Busuwisi



Ibiganiro by’amahoro bihuje intumwa za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro AFC/M23 byabereye mu Busuwisi byatangiranye umwuka mubi ku wa 13 Mata 2026, mu gihe impande zombi zashinjanyaga ibikorwa by’intambara bikomeje mu burasirazuba bwa RDC.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abahagarariye impande z’ingenzi mpuzamahanga zirimo umuhuza, Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO).

AFC/M23 yo yohereje intumwa esheshatu ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho wayo, Benjamin Mbonimpa, ziherekejwe n’inzobere esheshatu zirimo bamwe bahoze mu nzego nkuru za Leta ya RDC ku butegetsi bwa Joseph Kabila ndetse na Félix Tshisekedi.

Muri izo nzobere harimo Claude Ibalanky Ekolomba wigeze kuba Ambasaderi udasanzwe wa RDC ndetse na Franck Mwe Di Malila wabaye Minisitiri w’Ubukerarugendo n’uwungirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Amakuru aturuka mu Busuwisi avuga ko uruhande rwa RDC rwatunguwe no kubona abo bahoze mu nzego za Leta bari mu itsinda rya AFC/M23, bituma habaho impaka mbere yo kwemererwa kwitabira ibiganiro kwabo.

Bivugwa ko byabanje kugorana ariko nyuma y’ibiganiro by’imbere, izo nzobere zaje kwemererwa kwitabira inama.

Mbere yo gutangira ibiganiro nyirizina, impande zombi zabanjirijwe no gusuzuma impamvu amasezerano abiri yashyizweho umwaka ushize atubahirijwe. Ayo arimo:

  • Guhagarika imirwano
  • Gushyiraho urwego rukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano
  • Kurekura imfungwa

Ibiganiro byakomereje ku ngingo yo korohereza ibikorwa by’ubutabazi, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC, harimo no gusuzuma uko ibikorwaremezo byafungurwa kugira ngo bifashe kugeza imfashanyo ku baturage.

Ikibuga cy’indege cya Goma cyagaragajwe nk’icya ngombwa cyane mu gutwara imfashanyo ziva mu mahanga zigafasha abaturage bo mu bice byibasiwe n’intambara.

Muri Gashyantare 2026, MONUSCO yari yatanze icyifuzo cyo kugifungura, mu gihe Perezida Emmanuel Macron yari yaragaragaje ko gishobora kwifashishwa indege z’ubutabazi kabiri mu cyumweru.

Mu gihe ibiganiro byari bikomeje, AFC/M23 yatangaje ko ingabo za Leta ya RDC zagabye ibitero ku basivili mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC.

Umuvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibitero byabereye mu duce twa Kalehe, Minembwe na Masisi, harimo n’ibyakozwe hakoreshejwe drones z’intambara.

AFC/M23 yavuze ko ibi bitero bikomeza mu gihe Leta yari yicaye ku meza y’ibiganiro, ikabifata nk’ikimenyetso cy’uko hari gushakwa kubidobya.
Iri huriro ryatangaje ko nubwo ibiganiro bikomeje, rikomeje kubona ko hari ibikorwa bya gisirikare bibangamira amahoro, rikemeza ko rizakomeza “kurinda abaturage” mu gihe ibyo rivuga ko ari ubushotoranyi bikomeje.

Ibi biganiro byo mu Busuwisi byatangiranye impaka n’ukudahuza ku mpande zombi, mu gihe icyizere cy’amahoro mu burasirazuba bwa RDC gikomeje kuba gike kubera amakimbirane akomeje kuvugwa no ku meza y’ibiganiro ubwabyo.

 

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153