-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Ubutumwa bukomeye buri mu ndirimbo “Home Improvement” ya Josh Woodward ikoreshwa mu masomo ya EF



Uyu
Josh Woodward ni umwe mu bahanzi b’Abanyamerika bazwiho gukora indirimbo zifite amagambo arimo ubutumwa bwimbitse, by’umwihariko zifashishwa mu kwigisha ururimi rw’Icyongereza ku banyeshuri bo muri English Proficiency (EF) cyane cyane abageze kuri level ya 8 (B1). Mu ndirimbo ye yise “Home Improvement”, uyu muhanzi agaragaza inkuru y’umuhinzi wahinduriwe ubuzima n’iterambere ry’umujyi, bituma iba imwe mu ndirimbo zifashishwa mu masomo yo gusobanura amagambo ni mu gihe ikoreshwa mu gice cyo Kumva (listening) aho baha umwanya umunyeshuri akumva iyi ndirimbo kuva itandiye kugeza isoje bakamusaba kwandika amagambo ari hagati 100-120.

Mu gihe amasomo ya English Proficiency agenda akoresha uburyo butandukanye bwo gufasha abanyeshuri kumva neza ururimi, indirimbo zabaye kimwe mu bikoresho by’ingenzi bibafasha mu myigire. Indirimbo “Home Improvement” ya Josh Woodward iri mu zikoreshwa cyane, bitewe n’uko ifite amagambo asobanutse kandi arimo inkuru ifatika y’ubuzima bwa buri munsi abantu duhora tunyuramo.

Iyi ndirimbo ntabwo ari iy’imyidagaduro gusa, ahubwo ni igikoresho gifasha abanyeshuri gusobanukirwa amagambo ajyanye n’iterambere, ubukungu n’imibereho y’abantu.

Iyi ndirimbo ivuga ku mugabo wari umuhinzi akiri muto ariko nyuma akaza kwamburwa ubutaka bwe kubera iterambere ry’umujyi. Aho yahinze (yahingaga) hubakwa ibikorwa remezo birimo amasoko manini (mall), ibintu byahinduye ubuzima bwe burundu.

Nyuma yo kwimurwa mu cyaro, uyu mugabo yimukira hafi y’umujyi aho abaho mu buzima bumugoye, harimo no gukorera mu iduka rito ryaje gufungwa kubera amarushanwa y’ibigo binini.

Mu buryo bwimbitse, Josh Woodward agaragaza:

  • Ingaruka z’iterambere ridatekereje ku baturage basanzwe
  • Ukuntu ubuzima bw’abahinzi n’abacuruzi bato bushobora gusenywa n’ingamba za Leta.
  • Kunanirwa kwakira impinduka zidafite inyungu ku bantu bose

Indirimbo igaruka kenshi ku kibazo kigira kiti: “Ese iri terambere rifite akahe kamaro niba rihungabanya ubuzima bw’abantu?”

Abanyeshuri biga icyongereza (EF) bakoresha iyi ndirimbo kubera:

  • Ifite amagambo yoroshye kandi asobanutse
  • Irimo inkuru (storytelling) ifasha mu gusobanukirwa context
  • Ifasha mu kwiga listening skills no gusesengura ubutumwa

Abarimu bayifashisha mu gutanga imyitozo irimo:

  • Gusobanura amagambo mashya (vocabulary)
  • Gusubiza ibibazo bishingiye ku ndirimbo
  • Kugaragaza ibitekerezo (opinion writing)

Indirimbo “Home Improvement” ya Josh Woodward igaragaza neza ko umuziki ushobora kuba igikoresho gikomeye mu burezi. Uretse kuba ifasha abanyeshuri kwiga Icyongereza inabigisha gutekereza ku buzima, iterambere n’ingaruka zaryo ku muryango mu isi muri rusange.

Ni urugero rwiza rwerekana ko imyidagaduro ishobora no kuba inzira yo gutanga amasomo y’ubuzima.

INDIRIMBO HOME IMPROVEMENT BY ya JOSH WOODWARD NI IYI

Well, you know I was a farmer when I was a younger man

Until the fields got paved with asphalt and they took away my land

And now the monument before us, it stands so tall and proud

A glorious new minimall upon the earth that I once plowed

 I sold my house out in the country to rent a trailor by the mall

It's not so bad except the kitchen's just a little small

I got a job at the local hardware store, where I work till five o'clock

But now they built another home improvement palace down the block

 What's the sense of all this home improvement

I liked my home the way it was before

If this is what our town has come to stand for

I don't think we need improvement anymore

 I lost my job at the hardware store when the owner closed it down

He said the rent was just too high to keep his family in this town

He sold his house to an executive, who tore it down to build anew

A million dollar mansion with a $20 view

 What's the sense of all this home improvement

I liked my home the way it was before

If this is what our town has come to stand for

I don't think we need improvement anymore

 Someday this town will reach its goal and everyone will have

A Mercedes in the driveway of their subdivision land

Clear the way for progress by demolishing the past

But we need another steakhouse like a hole in the head


IMIHIGONEWS.RW 

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153