![]() |
| Dr Mbarushimana Nelson |
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangaje
ko rigiye kuvugurura uburyo abarimu bategurirwa kwigisha mu mashuri abanza,
hagamijwe kongera ubumenyi n’ubushobozi bwabo aho biteganywa ko mu gihe kiri
imbere uzajya ushaka kwigisha mu mashuri abanza azajya abanza kurangiza
kaminuza.
Ibi byatangajwe nyuma ya raporo ya Minisiteri y’Uburezi y’umwaka
wa 2024/2025 yashyizwe hanze ku wa 30 Werurwe 2026, igaragaza uko urwego
rw’uburezi ruhagaze n’ibikenewe kuvugururwa mu rwego rwo kuzamura ireme
ry’uburezi mu Rwanda.
Iyo raporo igaragaza ko mu gihugu hari amashuri 4.996 arimo
2.083 afashwa na Leta ku bw’amasezerano, 1.576 ya Leta n’andi 1.337 yigenga.
Naho kugeza mu Ukuboza 2025, abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari
133.029, barimo 71.011 bafite amashuri yisumbuye gusa, 10.667 bafite
impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A0), mu gihe 21.147 bafite
icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Umuyobozi wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko uburyo
abarimu bigishwa mu mashuri nderabarezi bugikeneye kuvugururwa kugira ngo
bujyane n’igihe ndetse n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati: “Iyo urebye igihe abarimu bamara biga
ugereranyije n’ibindi bihugu, usanga ari gito. Turimo gukora ubushakashatsi ngo
turebe uko cyakongerwa ndetse n’uburyo bwo kubinoza neza.”
Mu Rwanda, amashuri nderabarezi ni 16, yakira abanyeshuri
barangije icyiciro rusange (Tronc Commun), bakiga imyaka itatu mbere yo guhabwa
uburenganzira bwo kwigisha mu mashuri abanza. Gusa REB ivuga ko iyi myaka
idahagije ugereranyije n’ibindi bihugu aho bamwe bongeraho imyaka ibiri cyangwa
ine, bikaba bituma hari abarimu bafite impamyabumenyi zo ku rwego rwa kaminuza
(A1 cyangwa A0) bigisha mu mashuri abanza.
Dr Mbarushimana yagereranyije uburemere bw’umwuga w’ubwarimu
n’ubw’ubuganga, agaragaza ko kwigisha na byo bisaba ubumenyi buhagije
n’amahugurwa akomeye, kuko ari ho abana baherwa ubumenyi bw’ibanze bwo gusoma,
kwandika no kubara.
Ati: “Amashuri abanza ni wo musingi. Iyo abana bahabonye
abarimu bashoboye, bibafasha gukomeza neza mu mashuri yisumbuye no mu mashuri
makuru, bityo igihugu kikagira abaturage bashoboye kugiteza imbere.”
Ku rwego mpuzamahanga, ibihugu nka Uganda byatangiye gusaba
abarimu bigisha mu mashuri y’inshuke n’abanza kuba bafite nibura impamyabumenyi
ya kaminuza, aho abari basanzwe mu kazi bahawe imyaka 10 yo kuba bayibonye. Mu
gihe muri Kenya, abarimu b’amashuri abanza biga imyaka itatu nk’uko bikorwa mu
Rwanda.
REB ivuga ko impinduka zitezwe zizafasha kuziba icyuho cyari
kiri mu ireme ry’uburezi, cyane cyane mu mashuri abanza.
Izi mpinduka zije zikurikira n’andi mavugurura aherutse gukorwa
mu burezi, aho havanyweho uburyo bw’impuzamasomo (combinations) mu mashuri
yisumbuye hagashyirwaho uburyo bwa Learning Pathways, bugabanyije
amasomo mu byiciro bitatu birimo Siyansi, Ubumenyamuntu n’Indimi.
Dr Mbarushimana yavuze ko ubu buryo bushya buha abanyeshuri
amahitamo yagutse, bubafasha kwiga ibyo biyumvamo no kwitegura neza amasomo yo
muri kaminuza.
Icyakora, REB igaragaza ko aya mavugurura yateye impinduka no ku
barimu, aho hari amasomo amwe n’amwe abarimu basagukamo kubera uburyo bwo
guhuriza hamwe abanyeshuri biga isomo rimwe mu ishuri rimwe, aho mbere
byasabaga abarimu benshi.
Mu gusoza, REB ivuga ko kuvugurura uburyo abarimu bategurwa ari
intambwe ikomeye izafasha kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, ndetse
igashyiraho umusingi ukomeye w’iterambere ry’igihugu rishingiye ku bumenyi.
IMIHIGONEWS.RW

0 Comments
Imihigonews