-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Rulindo: Dufitimana Lamecky Wafashwe Akekwaho Kwiba Mudasobwa ku Kigo Nderabuzima cya Buyoga Yarekuwe.



Dufitimana Lamecky ni umusore wari watawe muri yombi akekwaho kwiba mudasobwa ebyiri ku Kigo Nderabuzima cya Buyoga mu Karere ka Rulindo, yarekuwe n’inzego zibishinzwe nyuma y’iminsi mike akurikiranyweho icyo cyaha asubira mu muryango we.

Uyu musore yafashwe ku wa 14 Mata 2026, afatiwe mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, nyuma y’iperereza ryari ryatangiye hashingiwe ku mashusho yafashwe na camera z’umutekano (CCTV). Ayo mashusho yerekanaga umuntu winjiye mu cyumba cyabikwagamo ibikoresho by’ikoranabuhanga akabicomora bucece, ubundi akabitwara.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuryango avuga ko Ibi byari byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 10 rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, ku Kigo Nderabuzima cya Buyoga, aho mudasobwa ebyiri zibwe mu buryo busa nk’ubwateguwe.

Amakuru ava mu iperereza yagaragaje ko Dufitimana Lamecky yari asanzwe akorera sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa Kabaya Mining Ltd, n’ubwo bitahise bigaragazwa niba akazi yakoraga hari aho kahuriye n’icyaha yakekwagaho.

Ifatwa rye ryaje nyuma y’uko ayo mashusho asesenguwe, bigafasha inzego z’umutekano kumenya uwo bakeka no kumufatira kure y’aho icyaha cyabereye. Ibi byagaragaje uruhare rukomeye rw’ikoranabuhanga mu gukurikirana no gutahura ibyaha.


Nyuma y’iminsi mike afunzwe, amakuru yemejwe n’abo mu muryango we avuga ko yamaze kurekurwa, akaba yarageze mu rugo amahoro. Umwe mu bo mu muryango we yagize ati:

“Yamaze gutaha, ibyishimo ni byinshi. Twari duhangayitse cyane ariko kuba agarutse ni inkuru nziza kuri twe twese.”

N’ubwo yarekuwe, kugeza ubu ntiharasobanurwa mu buryo burambuye icyatumye afungurwa cyangwa niba hari ibindi byemezo byafashwe n’inzego z’ubutabera ku byari bimukurikiranyeho.

Iyi nkuru ije ishimangira uko ikoreshwa rya camera z’umutekano rikomeje kuba ingenzi mu guhangana n’ibyaha cyane cyane ubujura bukorerwa rwihishywa.

Irekurwa rya Dufitimana rishobora gutuma hibazwa byinshi ku mikorere y’iperereza n’uburyo ibimenyetso bishingirwaho mu gufata no kurekura abakekwaho ibyaha. Ni na yo mpamvu abaturage basabwa gukomeza kwitwararika, bagatanga amakuru ku gihe ariko hanubahirizwa amategeko n’uburenganzira bw’ukekwaho icyaha kugeza igihe gihamijwe n’urukiko.

IMIHIGONEWS.RW

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153