Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Madamu Nkulikiyinka Christine, yayoboye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo byabereye muri Kaminuza y'u Rwanda, bishimangira uruhare rw’abakozi mu iterambere ry’igihugu.
Ibi birori byabaye kuri uyu wa 01 Gicurasi 2026, byahurije hamwe
abakozi, abakoresha ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe
kuzirikana no guha agaciro uruhare rw’abakozi mu iterambere ry’u Rwanda.
Byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Gufatanya mu
guteza imbere ubumenyi, kongera imirimo no kubaka ubukungu burambye bushingiye
ku mbaraga z’imbere mu gihugu.”
Iyi nsanganyamatsiko yagaragaje akamaro k’ubufatanye hagati
y’inzego zitandukanye mu guteza imbere ubumenyi ku bakozi, guhanga imirimo
mishya no kubaka ubukungu bushobora guhangana n’ihungabana rituruka ku rwego
mpuzamahanga.
Inkuru imihigonews ikesha ukwelitimes.com ivuga ko abitabiriye ibi birori baganiriye ku ngamba zafasha kongera
umuvuduko mu guhanga imirimo mishya, kuzamura umusaruro w’abakozi no guteza
imbere inzego z’ingenzi zirimo ubuhinzi, inganda na serivisi. Hanagarutswe
kandi ku kamaro ko gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga no kunoza serivisi
zitangwa, mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye kandi ridaheza.
By’umwihariko, hibanzwe ku guteza imbere ubumenyi bw’urubyiruko
bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, hagamijwe kurufasha kubyaza umusaruro
amahirwe igihugu gifite cyane ko urubyiruko rugize igice kinini cy’abaturage.
Mu ijambo rye, Minisitiri Christine Nkulikiyinka yongeye
gushimangira ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere imirimo ifite
agaciro kandi itanga umusaruro, kongerera imbaraga ubufatanye
n’abafatanyabikorwa ndetse no gukomeza guharanira ko iterambere ry’ubukungu
rigira uruhare rufatika mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda bose.
Minisitiri Christine Nkulikiyinka yayoboye uyu munsi
Mpuzamahanga w’Umurimo 2026, hibandwa ku gufatanya guteza imbere ubumenyi no
kongera imirimo mu Rwanda.
Umunsi w’Umurimo, Christine Nkulikiyinka, Abakozi mu Rwanda, Imirimo, Ubukungu, Rwanda, Labour Day 2026


0 Comments
Imihigonews