-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Afurika: Perezida William Ruto Agaragaza Intege Nke za AU, Asaba Amavugurura Yihuse

Perezida William Ruto asaba amavugurura yihuse muri AU











Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi ushinzwe amavugurura mu Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), William Samoei Ruto, yatangaje ko uyu muryango ugifite intege nke mu mikorere, bityo ukaba udakora ku rwego rwitezweho.

Ibi yabitangaje ku wa 10 Mata 2026, mu nama yibanze ku bufatanye mu by’umutekano, aho yagaragaje ko n'ubwo Afurika ifite umutungo kamere mwinshi n’abaturage benshi bafite imbaraga, Asanga ibyo bidahagije mu gihe hatabayeho imiyoborere inoze.

Ruto yavuze ko iterambere ry’umugabane rishingira cyane ku bayobozi bafite ibitekerezo byagutse kandi bashoboye gushyira mu bikorwa gahunda zifatika. Yagize ati:“Dukeneye abayobozi batekereza kure, bafite ubushobozi bwo kunoza imikorere y’inzego zacu. Bagenzi banjye, abakuru b’ibihugu, bampaye inshingano yo kuvugurura AU n’inzego zayo kugira ngo zikorere ku ntego mu gihe turangamiye ahazaza heza.”

Yakomeje agaragaza ko AU uko ihagaze ubu idafite ubushobozi buhagije bwo kugeza Afurika ku miyoborere ihamye. Ati:“Ndababwira ntashidikanya ko AU uko imeze uyu munsi idakorera kuri gahunda. Ntabwo ifite ubushobozi bwo kugeza uyu mugabane ku miyoborere ikeneye, haba ubu no mu gihe kizaza. Ni yo mpamvu amavugurura ari ingenzi.”

Mu byo asanga byashyirwamo imbaraga, Ruto yagarutse ku gukoresha neza isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, nk’imwe mu nkingi zafasha kuzamura ubukungu bw’umugabane.

Amavugurura ya AU yatangiye mu 2016, aho Paul Kagame perezida w'igihugu cy'Urwanda yahawe inshingano zo kuyayobora. Mu Gashyantare 2024, ubwo yashyikirizaga Ruto izo nshingano, yavuze ko hari intambwe igaragara yatewe cyane cyane mu kubaka ubushobozi bw’ikigega cy’amahoro.

Icyo gihe Kagame yagize ati:“Nibura miliyoni 400 z’amadolari zarakusanyijwe. Nk’umusaruro wabyo, Akanama k’Umutekano ka Loni katangaje ko kazajya gatera inkunga igera kuri 1/3 y’ibikorwa by’amahoro ku nshuro ya mbere.”

N'ubwo bimeze bityo, Kagame yagaragaje ko amavugurura adakwiye guhagarara, asaba ko hakomeza kwibandwa ku byemezo by’ingenzi byafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize AU, kugira ngo uyu muryango ushobore kugera ku ntego zawo zo guteza imbere Afurika.

 
IMIHIGONEWS.RW

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153