Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994, imibiri 52 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Mirenge ya
Gashora na Rilima yo mu Karere ka Bugesera yashyinguwe mu cyubahiro, hibutswa
urubyiruko inshingano zo kurinda amateka no kwirinda abagoreka ukuri.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 11 Mata 2026, ku rwibutso rwa Jenoside
yakorewe Abatutsi rwa Gashora. Imibiri yashyinguwe igizwe na 47 yabonetse mu
Murenge wa Gashora n’indi itanu yabonetse mu Murenge wa Rilima.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard,
yihanganishije imiryango yashyinguye ababo, agaragaza ko kuba hagishyingurwa
imibiri nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe bigaragaza
ubukana yakoranywe, ndetse n’uko hakiri amakuru ataratangwa ku hantu hari
imibiri.
Yagize ati:“Gukomeza gushyingura imibiri nyuma y’imyaka 32 ni
ikimenyetso cy’ubukana Jenoside yakoranywe ariko kandi bikagaragaza n’uko hari
amakuru ataratangwa uko bikwiye mu rugendo rwo kwiyubaka no kubaka ubumwe
n’ubwiyunge.”
Mu izina ry’imiryango yashyinguye ababo, Nkurunziza Pierre
Damien yashimiye ubuyobozi bwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza
ko n’ubwo hari umugambi wo gutsemba Abatutsi, utagezweho kubera ubutwari
bw’Inkotanyi.
Yagize ati:“Turashimira ubuyobozi bwiza bwahagaritse Jenoside
yakorewe Abatutsi, bugakomeza no kudufasha gukira ibikomere. Turashima
n’imbaraga zishyirwa mu gushakisha imibiri y’abacu kugira ngo bashyingurwe mu
cyubahiro.”
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Bugesera, Bwana Bankundiye
Chantal, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo guhangana
n’ingengabitekerezo yayo. Yasabye urubyiruko kurangwa n’ukuri no kwirinda
inyigisho zibayobya cyangwa zipfobya Jenoside.
Na ho Mukandanga Speciose, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe
Abatutsi ari inshingano ya buri Munyarwanda, ashima ubutwari bw’Inkotanyi
zahagaritse Jenoside anasaba buri wese gukomeza guharanira ko itazongera
ukundi.
Iki gikorwa cyabaye mu gihe ibikorwa byo gushakisha no
gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje
hirya no hino mu gihugu, bigamije guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza
gusigasira amateka nyayo.
IMIHIGONEWS.RW/KWIBUKA32

0 Comments
Imihigonews