-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Kayonza: Mukarange hashyinguwe imibiri 27 mu cyubahiro, hibukwa Abatutsi biciwe kuri Kiliziya mu 1994

Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 27 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Photo: Eastern Province Office


Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange ruherereye mu Karere ka Kayonza, kuri uyu wa 12 Mata 2026 habereye igikorwa gikomeye cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyaranzwe n’amarangamutima akomeye, kwibuka amateka no gushyingura mu cyubahiro imibiri mishya yabonetse.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, intumwa za rubanda, inzego z’umutekano abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abaturage benshi baturutse mu bice bitandukanye.

Mu buhamya n’ubutumwa byatangiwe i Mukarange, hibukijwe ibyabaye ku wa 12 Mata 1994, ubwo Abatutsi barenga 5000 bari bahungiye kuri Kiliziya ya Mukarange no mu nkengero zayo bizeye ubuhungiro. Icyizere cyabo cyahindutse umwijima w’icuraburindi, kuko interahamwe zahagabye ibitero bikabicira aho bari bahungiye, aho Haje kuba hamwe mu hantu ndangamateka hagaragaza ubukana Jenoside yakoranywe.

Urwibutso rwa Mukarange rusanzwe rushyinguyemo imibiri 9,375 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri uyu munsi wihariye wo Kwibuka ku nshuro ya 32, hongeye gushyingurwa mu cyubahiro imibiri 27 yabonetse mu Mirenge ya Kabarondo na Ruramira ndetse n’iyari imaze igihe ishyinguye mu buryo budahesha agaciro abayishyinguwemo.

Ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi bwagarutse ku gukomeza guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, gusigasira amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya abapfobya n’abayihakana. Hanashimangiwe ko Kwibuka atari ugusubira inyuma, ahubwo ari umwanya wo kwiyubaka no gukomeza urugendo rwo kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ukuri n’ubudaheranwa.


Abaturage n’imiryango y’abarokotse Jenoside bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko gukomeza gushakisha imibiri y’abazize Jenoside no kuyishyingura mu cyubahiro ari intambwe ikomeye mu gukomeza kunga ubumwe no guha agaciro abishwe bazira uko bavutse.

Iki gikorwa kiri mu bikorwa bikomeje hirya no hino mu gihugu byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aho Aho Twibuka hibukwa amateka, hakongera kwiyemeza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi(Never again).


 IMIHIGONEWS.RW/KWIBUKA32

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153