-->

Abafatwa Bakopera mu Bizamini Bashobora Guhanishwa Iihazabu Kugera ku 100,000 Frw



Itegeko rigena imitunganyirize y'uburezi mu Rwanda riteganya ibihano ku banyeshuri, abarimu n'abandi bakozi bagira uruhare mu gukopera cyangwa gukopeza mu bizamini. Abafatwa muri ibyo bikorwa bashobora guhanishwa ihazabu iri hagati y’amafaranga angana na 50,000 Frw na 100,000 Frw ndetse n'ibindi bihano biteganywa n'amategeko.

Mu rwego rwo gukomeza kurinda ubunyangamugayo n'ireme ry'uburezi, Leta y'u Rwanda yashyizeho amategeko ahana ibikorwa byo gukopera cyangwa gukopeza mu bizamini. Ingingo ya 127 y'Itegeko No 010/2021 ryo ku wa 16 Gashyantare 2021 rigena imitunganyirize y'uburezi isobanura ibihano bihabwa abagaragaye muri ibyo bikorwa.

Nk'uko biteganywa n'iri tegeko, umunyeshuri ugaragaweho gukopera cyangwa gukopeza mu bizamini by'ishuri cyangwa iby'Akarere ahanishwa ibihano biteganywa n'amategeko ngengamikorere y'ishuri yigamo.

 

Iyo ibikorwa byo gukopera bibaye mu bizamini bya Leta cyangwa iby'Igihugu, ibihano bikurikiza amabwiriza ashyirwaho n'urwego rushinzwe ibizamini bya Leta.
Iri tegeko kandi rireba abarimu n'abandi bakozi bo mu rwego rw'uburezi. Umwarimu cyangwa umukozi wese ugaragaweho kugira uruhare mu gukopeza umunyeshuri mu bizamini ashobora guhanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi iri hagati ya 50,000 Frw na 100,000 Frw, bitewe n'uburemere bw'icyaha yakoze.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bihano bigamije gukumira uburiganya mu bizamini no kubungabunga agaciro k'impamyabumenyi zitangwa n'inzego z'uburezi mu Rwanda.

Abanyeshuri, abarimu n'abandi bakozi bo mu rwego rw'uburezi barasabwa kubahiriza amategeko agenga ibizamini no kwirinda ibikorwa byose bishobora guhungabanya ubunyangamugayo mu myigire. Kubahiriza aya mategeko ni imwe mu nkingi zikomeza kuzamura ireme ry'uburezi no gutanga impamyabumenyi zishingiye ku bumenyi nyabwo bw'abazihabwa.

IMIHIGONEWS.RW

Post a Comment

0 Comments