-->

NESA: Batandatu mu bana 10 biga muri P3 bazi gusoma ariko ntibumva ibyo basomye


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko n’ubwo abana benshi bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza (P3) bashoboye gusoma amagambo n’interuro, umubare munini muri bo ugifite ikibazo cyo gusobanukirwa ibyo basomye. Ubushakashatsi bwa LARS 2026 bugaragaza ko 44% gusa by’abo bana ari bo bashobora gusubiza ibibazo bishingiye ku byo basomye.

Ubushobozi bwo gusoma no gusobanukirwa ibyo umuntu asoma ni imwe mu nkingi z’ingenzi z’uburezi bufite ireme. Nyamara, ubushakashatsi buherutse gukorwa mu mashuri yo hirya no hino mu Rwanda bwerekanye ko hari abana benshi bashobora gusoma amagambo n’interuro, ariko bakagira ikibazo cyo gusobanukirwa ubutumwa bukubiye mu byo basomye.

Ibi byagaragajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) mu bushakashatsi bupima urwego rw’imyigire n’imyigishirize mu mashuri y’u Rwanda (LARS 2026), bwamuritswe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, i Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko 49% by’abana bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza bashoboye gusoma nibura amagambo 35 y’Ikinyarwanda mu munota umwe, mu gihe 71% bashobora gusoma ayo magambo ari mu nteruro.

Yasobanuye ko iyi mibare igaragaza intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umuco wo gusoma mu bana bato cyane cyane nyuma y’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere gusoma mu byiciro byo hasi by’amashuri abanza.


N’ubwo bimeze bityo, ubushakashatsi bugaragaza ko ikibazo gikomeye gisigaye ari uko abana benshi bashobora gusoma, ariko ntibasobanukirwe neza ibyo basomye.

Dr. Bahati yagize ati: "Dufite ikibazo gikomeye cyane cy’uko abana basoma ariko wababaza ibyo basomye, 44% gusa ni bo bashobora kugusubiza ko ibyo basomye babyumvise."

Ibi bivuze ko abarenga kimwe cya kabiri cy’abana bo muri P3 bafite ikibazo cyo gusobanukirwa ibyo basoma, n’ubwo baba bashoboye gusoma amagambo cyangwa interuro zanditse.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko iki kibazo kitagarukira ku rurimi rw’Ikinyarwanda gusa, ahubwo no mu Cyongereza hari abana bagaragaza intege nke mu gusobanukirwa ubutumwa bukubiye mu nyandiko basoma.

Abahanga mu burezi bavuga ko gusoma bifite umumaro nyawo iyo biherekejwe no kumva no gusesengura amakuru ari mu nyandiko. Iyo umwana adashobora gusobanukirwa ibyo yasomye, bishobora kugira ingaruka ku mitsindire ye ndetse no ku bushobozi bwe bwo kwiga andi masomo ashingiye ku gusoma no gusesengura amakuru.

NESA ivuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bizafasha inzego z’uburezi gutegura ingamba zigamije kunoza uburyo bwo kwigisha gusoma no kongerera abana ubushobozi bwo gusobanukirwa ibyo basoma hakiri kare.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bavuga ko ikibazo cyo kubura ibitabo bihagije byo gusoma n’ibyifashishwa mu myigire gikomeje kuba imbogamizi. Hari aho usanga igitabo kimwe gisangirwa n’abanyeshuri benshi, rimwe na rimwe bakagera kuri 50, ibintu bishobora kugira ingaruka ku rwego rw’imyigire no kwimenyereza gusoma.

Ni mu gihe gahunda zigamije guteza imbere gusoma mu bana zatumye benshi bashobora gusoma amagambo n’interuro, ubushakashatsi bwa LARS 2026 bwerekana ko hakiri urugendo mu kubafasha gusoma bumva. Abashinzwe uburezi basanga kongera imbaraga mu kwigisha abana gusobanukirwa ibyo basoma, kongera ibikoresho byifashishwa mu myigire no guteza imbere umuco wo gusoma, bizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ireme ry’uburezi no gutegura neza ejo hazaza h’abanyeshuri b’u Rwanda.

WWW.IMIHIGONEWS.RW

 

Post a Comment

0 Comments