![]() |
| Umuyobozi ushinzwe imicungire y'abarimu muri REB, Bwana Leon N. Mugenzi |
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Kamena 2026, mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube Channel ya REB, kiyobowe na Bwana Leo N. Mugenzi, Umuyobozi ushinzwe abarimu n’imicungire yabo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), hatanzwe ibisobanuro ku buryo gahunda za Mutation na Pre-Mutation zizakorwa, hanasubizwa ibibazo bitandukanye by’abarimu.
Bwana Leo yavuze ko ku bijyanye n’isuzuma ry’abarimu bazasaba
mutation cyangwa pre-mutation, hazashingirwa ku manota y’imihigo y’umwaka wa
2024–2025.
Yasobanuye kandi ko abayobozi b’amashuri bifuza gusaba mutation
bagomba kuba bafite amanota meza mu isuzumamikorere riheruka ndetse bakaba
bafite recommandasiyo yatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere. Yashimangiye ko utujuje
ibyo bisabwa atemerewe gutanga ubusabe bwa mutation cyangwa pre-mutation.
Mu gusubiza ikibazo cy’umwarimu witwa Christian wo mu Karere ka
Burera, wari wabajije ku barimu bize amasomo nka MCB ariko bakaba bigisha andi
masomo atajyanye n’ibyo bize, nka English cyangwa SET, Bwana Leo yasobanuye ko
mu bijyanye na mutation na pre-mutation hazashingirwa ku byo umwarimu yize
n’impamyabumenyi afite, aho kugendera ku masomo ari kwigisha muri icyo gihe.
Yanavuze ko abarimu batize uburezi ariko barangije amasomo yabo
(uncertified teachers) bemerewe guhabwa serivisi zitandukanye zihabwa abandi
barimu, zirimo mutation na pre-mutation.
Ku kibazo cy’umwarimukazi Olive wo mu Karere ka Nyabihu wari
uhangayikishijwe n’abasabye buruse bataramenya niba bazakomeza amasomo muri
kaminuza, Bwana Leo yavuze ko igikorwa cyo gusuzuma dosiye zabo kiri gukorwa,
kandi ko ibisubizo biteganyijwe gutangazwa bitarenze mu kwezi kwa Nyakanga 2026.
Yongeyeho ko abafite impamyabumenyi ya A0 ariko batarize uburezi
kandi batarahugurwa, bifuza kwimuka cyangwa kubona zimwe muri serivisi zihabwa
abarimu, basabwa kubanza gukora amasomo ya Post Graduate ajyanye n’uburezi
kugira ngo buzuze ibisabwa.
Bwana Leo N. Mugenzi yanakomoje ku myumvire yari imaze igihe
ivugwa ko umwarimu usaba pre-mutation agomba kuba afite uwo bazahana imyanya
kandi bize amasomo amwe cyangwa bakora akazi kamwe. Yasobanuye ko atari byo
bizashingirwaho mu gusuzuma ubusabe.
Yagaragaje ko kimwe mu bisabwa by’ingenzi ari uko umwarimu usaba
pre-mutation agomba kuba afite nibura imyaka itatu (3) y’uburambe mu kazi.
Yongeyeho ko mu guhuza abasaba pre-mutation hatazashingirwa ku masomo bigisha
muri icyo gihe, ahubwo hazitabwa ku rwego rw’amashuri bize, impamyabumenyi
bafite ndetse n’icyiciro cy’amasomo barangije.
Ibi bivuze ko REB izagendera cyane ku myirondoro y’amashuri
n’impamyabumenyi (academic qualifications) z’abasaba, aho kugendera gusa ku
masomo bigisha mu mashuri bakoreramo.
Aya makuru yatanzwe na REB agamije gukuraho urujijo rwari ruri
mu barimu ku buryo gahunda za mutation na pre-mutation zizakorwa, ndetse no ku
bisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kuzisabamo.
IMIHIGONEWS.RW


0 Comments
Imihigonews