Buri mwaka tariki ya 8 Kamena, abantu benshi hirya no hino ku isi bizihiza Umunsi w’Inshuti Magara (Best Friends Day), umunsi ugamije kuzirikana no guha agaciro inshuti za hafi zigira uruhare rukomeye mu buzima bwa muntu. Ni umwanya wo gushimira abantu baduhora hafi mu bihe by’ibyishimo n’iby’akababaro, bakadutera imbaraga mu rugendo rw’ubuzima.
Mu buzima bwa buri munsi, abantu bagirana imibanire itandukanye.
Hari abo duhurira ku ishuri, ku kazi cyangwa mu muryango mugari, ariko hakaba
n’abahinduka inshuti z’ukuri zikaduherekeza imyaka myinshi. Izo ni zo twita
inshuti magara.
N’ubwo uyu munsi wizihizwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika mbere yo kwamamara no mu bindi bihugu, ubutumwa bwawo bufite agaciro ku
bantu bose. Inshuti magara ntabwo iba umuntu musangira ibyishimo gusa, ahubwo
iba umuntu ugufasha kwihanganira ibihe bikomeye, akagufasha gufata imyanzuro
myiza ndetse akagufasha gukomeza urugendo rw’ubuzima igihe ibintu bitagenda
neza.
Inshuti magara ni umuntu ugirira icyizere cyihariye,
ukamuganiriza ibikubabaje n’ibikunezeza utikanga ko azaguca intege cyangwa ngo
ashyire hanze amabanga yawe. Akenshi aba ari umuntu uzi amateka yawe, intege
nke zawe n’imbaraga zawe.
Abahanga mu mibereho y’abantu bagaragaza ko kugira inshuti
magara bifasha umuntu kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, kugabanya agahinda no
kongera ibyishimo. Inshuti nziza iba hafi mu bihe by’intsinzi ndetse no mu bihe
by’ibibazo.
Ubuzima bugira ibihe byinshi bitandukanye. Hari igihe umuntu
atsinda, akabona akazi, yubaka urugo cyangwa agera ku nzozi ze. Hari kandi
igihe ahura n’ibibazo, gutsindwa, kubura akazi cyangwa kubura umuntu yakundaga.
Muri ibyo bihe byose, inshuti magara iba ifite uruhare rukomeye.
Ni yo igutega amatwi igihe ubikeneye, ikaguha inama nziza kandi ikagufasha
kubona icyizere cyo gukomeza imbere.
Ubushakashatsi bwagiye bukorwa mu bihugu bitandukanye bwerekana
ko abantu bafite inshuti za hafi baba bafite amahirwe menshi yo kugira ubuzima
burambye kandi bafite ibyishimo kurusha ababa bonyine.
Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, uburyo
abantu bagirana ubucuti bwahindutse cyane. Ubu birashoboka ko umuntu yagirana
ubucuti n’undi uba mu kindi gihugu cyangwa ku wundi mugabane.
N’ubwo ikoranabuhanga ryorohereje abantu kuganira no gukomeza
umubano, abahanga bagaragaza ko ubuncuti nyabwo bugomba kurangwa no kwizerana,
kubahana no gufashanya, ibintu birenze koherezanya ubutumwa kuri telefone
cyangwa kumbugankoranyamabaga n’indi zikoreshwa mu itumanaho ryaburimunsi.
Ni yo mpamvu Umunsi w’Inshuti Magara uba umwanya mwiza wo
kongera gushimangira umubano no kwibutsa inshuti zacu ko zifite agaciro mu
buzima bwacu.
Hari uburyo bwinshi umuntu ashobora kwizihizamo uyu munsi.
Bamwe bahitamo guhamagara inshuti zabo bakaziganiriza, abandi bakazoherereza
ubutumwa bwo kuzishimira. Hari kandi abahitamo gusangira amafunguro, gukora
urugendo cyangwa kwibuka ibihe byiza bagiranye.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bo bakunze gusangiza abandi
amafoto n’amateka meza y’ubucuti bakoresheje hashtag #BestFriendsDay.
Uyu munsi kandi ushobora kuba amahirwe yo gusubukura ubucuti
bwari bwaracitse cyangwa gutangira ubundi bushya. Kuko ubuncuti bwiza bushobora
kuvuka igihe icyo ari cyo cyose.
Umunsi w’Inshuti Magara utwibutsa ko ubuzima budakwiye kubaho mu
bwigunge. Uduha umwanya wo kuzirikana abantu badufashije kugera aho turi uyu
munsi no kubashimira uruhare bagize mu buzima bwacu.
Ni umunsi utwigisha kandi ko ubuncuti bw’ukuri butubakwa
n’urukundo, ukwizerana, kwihangana no gufashanya. N’ubwo imyaka ishobora
gutandukanya inshuti cyangwa zikaba ziri kure yacu, ubuncuti nyabwo bukomeza
kubaho.
Mu gihe isi yizihiza Umunsi w’Inshuti Magara ku wa 8 Kamena, ni
umwanya mwiza wo guha agaciro abantu badufasha mu rugendo rw’ubuzima. Inshuti
nziza zituma ibihe bikomeye byoroha kwihanganira, ibihe byiza bikarushaho
kunezeza kandi zikadufasha gukomeza gutera imbere.
Uyu munsi rero ni amahirwe yo gufata umwanya ukabwira inshuti
yawe magara ko uyishimira, ukayishimira urukundo, ubufasha n’ubudahemuka
yakugaragarije. Kuko nk’uko benshi babivuga, inshuti nyayo ni umwe mu mutungo
ukomeye umuntu ashobora kugira mu buzima bwe.
IMIHIGONEWS

0 Comments
Imihigonews