![]() |
| Umuherwe Elon Musk |
Mubihe bya kera ndetse n’ibihe by’ubu, Umunyemari Elon Musk yongeye kwandika amateka mu bukungu bw’Isi nyuma yo kuba umuntu wa mbere ugeze ku mutungo urenga tiriyoni imwe y’amadolari ya Amerika ($1 trillion), Ni bitari byarigeze bigerwaho n’undi muntu mu bihe bya none Yuma y’Umwami wa Mali wo mukinyejana cya 14.
Iri zamuka rikomeye ry’umutungo wa Musk ryaturutse ahanini ku
ntsinzi ya sosiyete ye ya SpaceX nyuma yo gushyira imigabane yayo ku isoko
ry’imari, igikorwa cyakuruye abashoramari benshi ku rwego mpuzamahanga. Mu gihe
gito, agaciro ka SpaceX kazamutse ku buryo budasanzwe, bituma imigabane Musk
ayifitemo iba imwe mu mitungo ikomeye ku Isi.
Amakuru atangwa n’inzobere mu bukungu agaragaza ko SpaceX
yakusanyije miliyari 75 z’amadolari binyuze mu isoko ry’imari, bituma agaciro
k’imigabane Musk ayifitemo kagera hafi kuri miliyari 866 z’amadolari. Iyo
hiyongereyeho imigabane afite muri Tesla, X, xAI, Neuralink n’izindi sosiyete
yashinze cyangwa ayobora, umutungo we ubarirwa muri tiriyoni 1.1 z’amadolari.
Uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko amaze imyaka myinshi ari mu
banyemari bakize kurusha abandi ku Isi, ariko iki ni cyo gihe cya mbere umuntu
umwe ageze ku rwego rw’umutungo urenga tiriyoni imwe y’amadolari.
Musk yamamaye cyane binyuze muri Tesla ikora imodoka zikoresha
amashanyarazi na SpaceX ikomeje kuyobora isiganwa ry’ikoranabuhanga ryo
kohereza abantu n’ibikoresho mu kirere. Mu 2022 yaguze urubuga rwa Twitter kuri
miliyari 44 z’amadolari aruhindurira izina rwitwa X, nyuma aza no gutangiza
xAI, sosiyete yibanda ku bwenge bw’ubukorano.
N’ubwo benshi bamufata nk’umwe mu bantu bahinduye isi
y’ikoranabuhanga, hari n’abamunenga bavuga ko ibikorwa bye bikunze guterwa
imbaraga n’icyizere abantu bamugirira kurusha umusaruro nyawo w’ibigo bye. Hari
kandi abagaragaza impungenge z’uruhare agenda agira muri politiki n’ibiganiro
bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Icyakora, kuba Elon Musk ageze ku mutungo wa tiriyoni imwe
y’amadolari ni ikimenyetso cy’uburyo ikoranabuhanga, ubwenge bw’ubukorano
n’inganda z’ikirere bikomeje guhindura ubukungu bw’Isi. Ibi kandi bishimangira
ko SpaceX iri mu masosiyete afite uruhare runini mu rugendo rw’ikiremwamuntu
rugana ku bushakashatsi bwimbitse bw’ikirere.
Mu gihe abakurikiranira hafi amateka y’abakire ku Isi bavuga ko
Mansa Musa wo mu Bwami bwa Mali ashobora kuba yarigeze kugira umutungo urenze
uwa Musk, imibare y’iki gihe igaragaza ko Elon Musk ari we muntu wa mbere
wanditse amateka yo kugera ku mutungo wa tiriyoni imwe y’amadolari ubarwa mu
buryo bugezweho bw’ubukungu.
IMIHIGONEWS.RW

0 Comments
Imihigonews