Umwarimu ni umwe mu bakozi ba Leta bafite uruhare rukomeye mu kubaka uburezi n’iterambere ry’igihugu. Kugira ngo asohoze neza inshingano ze, amategeko y’u Rwanda amugenera uburenganzira bunyuranye ndetse akanamushinga inshingano agomba kubahiriza mu kazi ke ka buri munsi.
Imicungire y’abarimu igengwa n’Iteka rya Perezida No 064/01
ryo ku wa 16 Werurwe 2020, rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu bo mu
mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Madamu Triphine Nyinawabana, umukozi muri Komisiyo
y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko
agenga imicungire y’abakozi, avuga ko umwarimu afite uburenganzira bungana
n’ubw’abandi bakozi ba Leta ariko ko ubwo burenganzira bugomba kugendana n’inshingano.
Kimwe mu burenganzira bw’ibanze bw’umwarimu ni ukuba afite
dosiye y’akazi iteganywa n’amategeko. Iyo dosiye itegurwa n’Akarere cyangwa
Umujyi wa Kigali, igashyirwamo ibyangombwa byose bisabwa birimo kopi
y’indangamuntu, kopi y’impamyabumenyi yemejwe na noteri, icyemezo
cy’imyitwarire n’ibindi bisabwa umukozi wa Leta.
Dosiye y’umwarimu ikubiyemo amakuru yose ajyanye n’akazi ke,
harimo uburyo asaba impushya, uko azamurwa mu ntera n’izindi nyandiko zimureba.
Iyi dosiye ibikwa ku rwego rw’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali ndetse igahora
ivugururwa igihe habonetse amakuru mashya.
Amategeko ateganya ko umwarimu ahabwa amahugurwa agamije
kumwongerera ubushobozi kugira ngo atange uburezi bufite ireme. Abayobozi
b’amashuri n’inzego zibishinzwe bafite inshingano zo kumufasha kubona ayo
mahugurwa.
Ku rundi ruhande, umwarimu na we asabwa kugira uruhare mu
gushaka uburyo bwo kwiteza imbere no gukomeza kwiyungura ubumenyi. ashobora
gusaba gukomeza amashuri cyangwa amahugurwa amufasha kuzamura urwego
rw’ubumenyi n’ubushobozi bwe.
Umwarimu ufite akazi yemerewe guhabwa ibikoresho bimufasha
kurangiza neza inshingano ze, birimo ibitabo, amakayi y’akazi n’ibindi
bikoresho byifashishwa mu myigishirize.
Afite kandi uburenganzira bwo gukorera ahantu hatekanye,
akarindwa impanuka n’ibindi byamugiraho ingaruka mu gihe asohoza inshingano ze.
Nk’uko bimeze ku bandi bakozi ba Leta, abarimu bafite
uburenganzira bwo kuzamurwa mu ntera hashingiwe ku bunararibonye, ubushobozi
n’amabwiriza agenga umurimo.
Iyo umwarimu yinjijwe mu kazi, amenyeshwa urwego n’intera yashyizwemo binyuze mu ibaruwa y’akazi. Nyuma y’igihe giteganywa n’amategeko, ashobora kuzamurwa mu ntera hakurikijwe ibisabwa. Abarimu bafite uburenganzira ku biruhuko bisanzwe by’umwaka, akenshi bifatanywa n’igihe abanyeshuri baba bari mu biruhuko.
Hari kandi ikiruhuko cy’ingoboka gitangwa mu gihe habaye ibyago cyangwa izindi mpamvu zidasanzwe. Umwarimu ushobora kurwara yemerewe ikiruhuko kigufi cy’uburwayi kandi mu gihe uburwayi bukomeye ashobora guhabwa ikiruhuko kirekire cyemejwe n’abaganga nk’uko amategeko abiteganya. Amategeko yemerera umwarimu gusaba uruhushya rw’umunsi umwe cyangwa izindi mpushya zemewe igihe afite impamvu zumvikana.
Uruhushya rutangwa n’umuyobozi w’ishuri cyangwa undi muyobozi
ubifitiye ububasha. Icyakora, umwarimu asabwa kubahiriza amabwiriza agenga
itangwa ry’impushya kugira ngo bitagira ingaruka ku murimo.
Umwarimu ashobora gusaba guhagarika akazi by’agateganyo mu gihe
kizwi kandi cyemewe n’amategeko. Icyo gihe aba adafite uburenganzira ku
mushahara n’ibindi bihabwa abari mu kazi.
Iyo igihe cyasabwe kirangiye ntasubire ku kazi nta mpamvu
yemewe, ashobora gufatwa nk’uwataye akazi.
Hari ibihe amategeko ateganya ko umwarimu ashobora guhagarikwa
ku kazi by’agateganyo, nko mu gihe afunzwe cyangwa akurikiranyweho ikosa
rikomeye ryo mu rwego rw’akazi.
Icyakora, iyo arekuwe cyangwa agizwe umwere mbere y’igihe
cyagenwe n’amategeko, ashobora gusubizwa mu kazi agasubirana uburenganzira bwe.
Abahanga mu micungire y’abakozi bagaragaza ko uburenganzira
budashobora gutandukanywa n’inshingano. Umwarimu asabwa gutegura amasomo neza,
kuyigisha mu buryo bunoze no gukora akazi ke abikunze kandi abishyizeho umwete. Agomba kandi kurangwa n’ikinyabupfura, kutabogama, kubaha abo
bakorana, abayobozi ndetse n’abanyeshuri yigisha. Byongeye, asabwa kurinda no
gukoresha neza umutungo wa Leta n’ibikoresho ahabwa mu kazi. N’ubwo umwarimu afite uburenganzira bwinshi, hari ibikorwa
amategeko amubuza gukora kugira ngo bidahungabanya inshingano ze.
Mu byo atemerewe harimo gufata undi mwanya uhoraho mu butegetsi
bwa Leta utabangikanywa n’akazi ke ka mwarimu, ndetse no gukora ibikorwa
by’ubucuruzi cyangwa iby’inganda bishobora kumubuza gukora neza inshingano ze
zo kwigisha.
Uburenganzira n’inshingano by’umwarimu ni inkingi zifasha
uburezi kugera ku ntego zabwo. Mu gihe amategeko amurengera kandi
akamworohereza gukora akazi ke, na we asabwa kuyubahiriza no gukora umurimo we
mu buryo bunoze.
Abasesenguzi mu rwego rw’uburezi bavuga ko kubahiriza aya
mategeko bifasha kuzamura ireme ry’uburezi, bikongera umusaruro w’abarimu
ndetse bikagira uruhare mu gutegura neza abazaba abayobozi n’abakozi b’ejo
hazaza.
IMIHIGONEWS.RW

0 Comments
Imihigonews