-->

Iran yahakanye ko yasabye ibiganiro na Amerika, ikomeza kugaragaza imbaraga ku Muhora wa Hormuz

Leta ya Iran yabihakanye ibyo Trump avuga


Leta ya Iran yatangaje ko itigeze isaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko habaho ibiganiro by’amahoro, nyuma y’uko ibikorwa by’ibitero hagati y’ibihugu byombi bihagaritswe. Tehran yavuze ko ikomeje kwihagararaho kandi ko igifite ububasha bwo kugenzura ibikorwa byo mu Muhora wa Hormuz.

Nyuma y’iminsi myinshi y’ubushyamirane hagati ya Iran na Amerika, Tehran yatangaje ko guhagarika ibitero bitavuze ko yemeye intege nke cyangwa ko yashatse inzira yo gusaba ibiganiro.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei, yavuze ko amakuru avuga ko igihugu cye cyasabye ibiganiro na Washington atari ukuri.

Yagize ati:

“Amakuru avuga ko Iran yasabye ibiganiro na Amerika ni ibinyoma. Ibyo ntabwo bihuye n’imyitwarire yacu.”

Nubwo Iran yahakanye kuba yarasabye ibiganiro, yavuze ko hakomeje kubaho uburyo bw’itumanaho binyuze mu bihugu bihagarariye impande zombi. Tehran yavuze ko idahakana inzira ya dipolomasi mu gihe ibibazo by’ibihugu byombi biganirwaho.

Ibihugu byombi byari bimaze iminsi mu makimbirane akomeye, aho Amerika yari yatangiye ibikorwa by’ibitero byo mu kirere kuri Iran, na yo igasubiza ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika.

Nyuma y’iminsi 13 y’ibitero bikurikirana, Perezida wa Amerika Donald Trump yahagaritse ibikorwa byo kurasa kuri Iran.

Abayobozi b’ingabo za Amerika bari batangaje ko ibitero byari bigeze ku rwego rwo kugabanya ubushobozi bwa Iran, ariko hakagaragazwa n’impungenge z’uko ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu n’ubwirinzi bwo mu kirere byari kugenda bigabanuka.

Mu gihe amakimbirane akomeje gukurikiranwa ku rwego mpuzamahanga, Iran yongeye gushimangira ko ifite uruhare rukomeye mu kugenzura Muhora wa Hormuz.

Uyu muhora uherereye hagati ya Iran na Oman, ukaba ari imwe mu nzira zikomeye ku isi zinyuzwamo peteroli iva mu bihugu byo mu Kigobe ijya ku masoko mpuzamahanga.

Tehran yatangaje ko hari amato atandatu yahinduye inzira nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yatanzwe n’inzego za Iran.

Iran ivuga ko ishaka kugira uruhare mu kugenzura uburyo amato anyura muri uwo muhora, mu gihe ibihugu bimwe byo ku rwego mpuzamahanga bishimangira ko inzira z’ubucuruzi mpuzamahanga zigomba gukomeza kuba nyabagendwa.

Mbere y’aya makimbirane, Iran na Amerika zari ziri mu biganiro bigamije gushaka umuti ku kibazo cya gahunda ya kirimbuzi ya Tehran.

Impande zombi zari zifite intego yo gukomeza ibiganiro, ariko ikibazo cy’uburyo Muhora wa Hormuz ugomba gukoreshwa cyakomeje kuba kimwe mu bibazo bitera kutumvikana.

Amerika ishimangira ko amato yose akwiye kugira uburenganzira bwo kunyura muri uwo muhora nta mbogamizi, mu gihe Iran ivuga ko ifite inshingano zo kugenzura umutekano wawo.

Nubwo ibitero byahagaritswe by’agateganyo, impungenge z’uko amakimbirane ashobora kongera gukara ziracyahari. Isi ikomeje gukurikiranira hafi umubano wa Iran na Amerika, cyane cyane kubera akamaro ka Muhora wa Hormuz mu bukungu bw’isi.

Yanditswe  UWARIVUZE Emmanuel
Journalist - IMIHIGONEWS


Post a Comment

0 Comments