-->

U Rwanda rugiye gushinga Rwanda Institute of Computing izigisha AI n’umutekano w’ikoranabuhanga

Rwanda coding academy students 2026 exams



Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 24 Nyakanga 2026 yemeje ishyirwaho rya Rwanda Institute of Computing (RIC), ikigo kizaba ishami ryihariye rya Kaminuza y’u Rwanda kizibanda ku guhugura abahanga mu bwenge buhangano (AI), ikoranabuhanga rya mudasobwa ndetse n’umutekano w’ikoranabuhanga.

Iki kigo gishya giteganyijwe gutangira ibikorwa muri Nzeri 2026, kikazatanga amasomo yo ku rwego rwa Kaminuza agamije gutegura inzobere zizagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ishyirwaho rya RIC rije nyuma y’iterambere ryagaragaye muri Rwanda Coding Academy, aho abanyeshuri bafite ubushobozi n’inyota yo kwiga ibijyanye na mudasobwa bahawe amahirwe yo kubaka ubumenyi bwihariye.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iki kigo kizafasha igihugu kongera umubare w’abahanga mu ikoranabuhanga, cyane cyane mu nzego zirimo ubwenge buhangano, gukora porogaramu, umutekano w’ikoranabuhanga ndetse n’ubushakashatsi.


Mu butumwa bwatanzwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe hagarutswe ku kamaro ko kugira abahanga bazafasha u Rwanda gukomeza guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

“Ibi bizarushaho gushimangira ubushobozi bw’u Rwanda bwo gutegura abahanga bazafasha guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga,”

Ishyirwaho rya Rwanda Institute of Computing rije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira ubwenge buhangano mu byihutirwa mu iterambere ry’igihugu.

Mu nama y’Abaminisitiri yo ku wa 8 Kamena 2026, hemejwe kandi ishyirwaho ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe AI, kigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, guhanga udushya, ishoramari ndetse no kunoza imiyoborere y’uru rwego.

Kugeza ubu, AI ikoreshwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ubutabera, ubuhinzi, ubucuruzi n’umutekano, mu rwego rwo kunoza serivisi no kongera umusaruro.

RIC izaha amahirwe abarangije amashuri yisumbuye bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga rya mudasobwa gukomeza amasomo ku rwego rwa Kaminuza, bakabubyaza umusaruro mu bushakashatsi no guhanga ibisubizo bishya.
Ibi bijyanye na gahunda y’igihugu yo guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga, aho NST2 iteganya ko kugeza mu 2029 abaturage bose bazaba bafite ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga, mu gihe abandi bagera kuri miliyoni imwe bazaba barahawe amahugurwa yihariye mu bijyanye na coding.

Ishyirwaho rya Rwanda Institute of Computing ni indi ntambwe u Rwanda rufashe mu kubaka abahanga b’imbere mu gihugu, cyane cyane mu gihe isi ikomeje kwinjira mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.


IMIHIGONEWS

Post a Comment

0 Comments