-->

New York: Meya Zohran Mamdani yavuze ko adashobora gufata Netanyahu ufite impapuro za ICC

Ifoto: Dmitryshein / Wikimedia Commons (CC BY-SA 4.0)


Meya wa New York, Zohran Mamdani, yatangaje ko ubuyobozi bw'umujyi wa New York budafite ububasha bwo guta muri yombi Minisitiri w'Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, n'ubwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwamufatiye impapuro zo kumuta muri yombi.

Zohran Mamdani yabitangaje ku wa Kabiri, nyuma y'uko asabye inzobere mu mategeko n'abajyanama be gusuzuma niba hari inzira y'amategeko yatuma Netanyahu afatwa igihe yaba yitabiriye Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye (UN General Assembly) iteganyijwe kubera i New York muri Nzeri 2026.

 Nyuma y'isesengura ryakozwe, ubuyobozi bw'umujyi bwanzuye ko Umujyi wa New York udafite ububasha bwo gushyira mu bikorwa impapuro zo guta muri yombi zatanzwe na ICC, kuko ibyo bireba inzego z'igihugu n'imikoranire mpuzamahanga, aho kuba ubuyobozi bw'umujyi.

 Mu Ugushyingo 2024, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Benjamin Netanyahu, rumushinja ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu bifitanye isano n'intambara yabereye muri Gaza. Netanyahu na Leta ya Israel bahakana ibyo birego kandi banenga icyemezo cya ICC.

 N’ubwo impapuro za ICC zikiriho, ishyirwa mu bikorwa ryazo riterwa n'ubufatanye bw'ibihugu bigize uru rukiko. Leta Zunze Ubumwe za Amerika si umunyamuryango wa ICC, kandi amategeko yazo ntaha ubuyobozi bw'umujyi wa New York ububasha bwo gufata umuntu hashingiwe kuri izo mpapuro.

 Ibi bivuze ko, nubwo Netanyahu yaba yitabiriye Inteko Rusange ya Loni izabera i New York, Meya wa New York cyangwa polisi y'umujyi ntibashobora kumufata ku bushake bwabo, keretse habayeho amabwiriza aturutse ku nzego zibifitiye ububasha.

 Iyi nkuru yakomeje gukurura impaka ku ruhando mpuzamahanga, aho bamwe bashyigikira ishyirwa mu bikorwa ry'impapuro za ICC, mu gihe abandi bavuga ko ikibazo gifite imiterere ya dipolomasi n'amategeko mpuzamahanga agomba kubahirizwa.

Kugeza ubu, nta cyemezo kiratangazwa ku byerekeye niba Benjamin Netanyahu azitabira Inteko Rusange ya Loni izabera i New York muri Nzeri 2026, ariko amagambo ya Meya Zohran Mamdani yakomeje gukurura impaka ku ruhando mpuzamahanga.

www.imihigonews.rw

Post a Comment

0 Comments