![]() |
| Paul kagame na Bill gates |
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba wo
ku wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026, yakiriye Umunyemari akaba
n'umunyabugiraneza Bill Gates, washinze Gates Foundation, baganira ku
buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y'u Rwanda n'uwo muryango,
by'umwihariko mu nzego z'ubuzima, ubuhinzi, Ubwenge Buhangano (Artificial
Intelligence) n'ibikorwaremezo by'ikoranabuhanga.
Amakuru yatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu (Village
Urugwiro) agaragaza ko ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye bumaze
imyaka hagati y'u Rwanda na Gates Foundation, hagamijwe guteza imbere
imibereho myiza y'abaturage binyuze mu ishoramari mu buzima, ubuhinzi
n'ikoranabuhanga.
Impande zombi zanaganiriye ku buryo Ubwenge Buhangano (AI)
n'ibikorwaremezo by'ikoranabuhanga byakoreshwa mu kongera ireme rya serivisi
zitangwa no kwihutisha iterambere rirambye.
Mbere yo guhura na Perezida Kagame, Bill Gates yari yasuye
ibikorwa bitandukanye by'ubuzima mu Rwanda, birimo n'Ikigo Nderabuzima cya
Mwulire mu Karere ka Rwamagana, aho yashimye uburyo igihugu gikoresha
ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z'ubuvuzi no gukurikirana ubuzima
bw'abaturage.
Yanagaragaje ko u Rwanda rwabaye urugero rwiza rw'igihugu
cyashoye imari mu ikoranabuhanga rifasha kurokora ubuzima no kugeza serivisi
z'ingenzi ku baturage.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bill Gates yavuze
ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwageze ku iterambere rigaragara mu rwego
rw'ubuzima.
Yagize ati:
"U Rwanda rwerekana ibyo bishoboka kugerwaho
iyo ibihugu bishoye imari mu ikoranabuhanga rifasha kurokora ubuzima kandi
rikagezwa ku bantu barikeneye kurusha abandi."
Mu ruzinduko rwe, Bill Gates yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa
Kigali ruri ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250
zishyinguwe muri uru rwibutso, azirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994.
Uru ruzinduko rwabaye umwanya wo gusobanukirwa amateka y'u
Rwanda no guha icyubahiro abazize Jenoside.
Bill Gates yavuze ko Gates Foundation imaze imyaka isaga
20 ikorana n'u Rwanda ndetse n'ibindi bihugu bya Afurika mu guteza imbere
ubuzima bw'abaturage.
Yagaragaje ko yifuza gukomeza gukorana n'inzego zitandukanye
kugira ngo hubakwe ejo hazaza harangwa n'iterambere rishingiye ku
ikoranabuhanga, ubufatanye n'udushya.
Yagize ati:
"Ntegereje ibiganiro tuzagirana ndetse no
gukomeza kwigira ku bantu n'inzego zigira uruhare mu kubaka ejo hazaza ha
Afurika."
Mu Rwanda, Gates Foundation ishyigikira gahunda
zitandukanye zirimo:
- Guteza
imbere serivisi z'ubuzima.
- Gushyigikira
gahunda zo kuboneza urubyaro.
- Gukumira
indwara zikomoka ku mwanda.
- Guteza
imbere gahunda z'inkingo.
- Gushyigikira
ikoreshwa ry'ikoranabuhanga n'ibikoresho bigezweho mu buvuzi.
- Guteza
imbere ubuhinzi n'umutekano w'ibiribwa.
Uruzinduko rwa Bill Gates n'ibiganiro yagiranye na Perezida Paul
Kagame byerekana ko ubufatanye hagati y'u Rwanda na Gates Foundation bukomeje
kwaguka mu nzego zifatiye runini ubuzima bw'abaturage n'iterambere ry'igihugu.
Kwinjiza ikoranabuhanga rigezweho, harimo n'Ubwenge Buhangano (AI), mu bikorwa
by'ubuzima n'ubuhinzi bishobora kurushaho kwihutisha gahunda z'iterambere u
Rwanda rwihaye.
www.imihigonews.rw

0 Comments
Imihigonews