-->

Bill Gates yashimye uburyo u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi nyuma yo gusura Ikigo Nderabuzima cya Mwulire

Umuherwe bill gates arikumwe na Dr Sabin Nsanzimana Minisitiri w'ubuzima mu rwanda


Umunyemari akaba n'umwe mu bashinze
Gates Foundation, Bill Gates, yasuye ibikorwa by'ubuvuzi mu Karere ka Rwamagana, agaragaza ko yanyuzwe n'uburyo u Rwanda rukomeje kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z'ubuzima no gukurikirana abagore batwite kuva batangiye kwipimisha kugeza babyaye.

Bill Gates yageze mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Mbere aherekejwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana.

Mu ruzinduko rwe, yabanje gusura ibikorwa bijyanye n'inganda zikora ibikoresho byo kwa muganga mbere yo kugera ku Kigo Nderabuzima cya Mwulire, aho yaganiriye n'abajyanama b'ubuzima ndetse anareba uko serivisi z'ubuvuzi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abayobozi b'Ikigo Nderabuzima cya Mwulire basobanuriye Bill Gates uburyo umurwayi yakirwa kuva akigera ku kigo, akiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, kugeza igihe ahabwa imiti cyangwa akoherezwa gukora ibizamini muri laboratwari.

Yanasobanuriwe uburyo amakuru y'abarwayi abikwa mu buryo bw'ikoranabuhanga, bikagabanya gukoresha impapuro no kwihutisha itangwa rya serivisi.

Mu bice yasuye harimo ishami rikurikirana abagore batwite, aho yeretswe gahunda yo gukurikirana ubuzima bw'umubyeyi n'umwana kuva ku mezi ya mbere y'inda kugeza igihe umwana avukiye.

Abakozi b'ikigo bagaragaje ko ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ryafashije kugabanya igihe abarwayi bamaraga bategereje serivisi, koroshya kubika amakuru no kunoza imitangire ya serivisi z'ubuvuzi.

Bill Gates yashimye isuku y'ikigo n'uburyo ikoranabuhanga ryinjijwe mu bikorwa bya buri munsi, agaragaza ko ari urugero rwiza rw'uko ikoranabuhanga rishobora kuzamura ireme rya serivisi z'ubuzima.

Ikigo Nderabuzima cya Mwulire cyatangiye gukora nk'ivuriro ry'ibanze mu mwaka wa 2014, nyuma y'uko cyaguwe mu 2023 gihinduka ikigo nderabuzima gifite inyubako n'ibikorwaremezo byinshi.

Kuri ubu cyakira abarwayi bagera hafi kuri 90 buri munsi, mu gihe abarenga 2.240 bakigana buri kwezi baturuka cyane cyane mu Murenge wa Mwulire no mu nkengero zawo.

Uruzinduko rwa Bill Gates rugaragaza icyizere amahanga akomeje kugirira gahunda z'u Rwanda mu rwego rw'ubuzima, by'umwihariko ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu koroshya serivisi no gukurikirana ubuzima bw'abaturage. Ni uruzinduko rushobora gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa mu guteza imbere ubuvuzi n'ubuzima rusange.

WWW.IMIHIGONEWS.RW

Post a Comment

0 Comments