
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB) cyatangiye kwakira ubusabe bw'abarimu bifuza kwimurirwa mu tundi turere (External Transfer) binyuze muri sisitemu ya Teacher Management Information System (TMIS), mu rwego rwo gutegura umwaka w'amashuri wa 2026–2027.
Iki gikorwa kigamije guha amahirwe abarimu bujuje ibisabwa byo
gusaba kwimurirwa mu yandi mashuri cyangwa utundi turere hashingiwe ku
mabwiriza yashyizweho na REB.
Nk'uko amabwiriza abigaragaza, abarimu basaba external transfer
bagomba kuba bujuje ibisabwa birimo kugira amakuru yabo yuzuye muri TMIS, kuba
bafite amanota y'isuzumabushobozi yujuje ibisabwa ndetse n'ibindi bisabwa
biteganywa n'amabwiriza ya gahunda ya transfer na permutation.
Mu cyiciro cyo gusaba transfer, umwarimu asabwa guhitamo akarere
yifuza kwimukiramo ndetse n'amashuri ashobora gukoreramo, akanandika impamvu
(Motivate your request) isobanura impamvu y'ubusabe bwe mbere yo kohereza
dosiye muri TMIS.
REB yasabye abarimu kutazategereza umunsi wa nyuma, ahubwo
bakuzuza ubusabe bwabo hakiri kare kugira ngo birinde ibibazo bishobora guterwa
n'ubwinshi bw'abakoresha sisitemu cyangwa amakosa ashobora kuboneka mu minsi ya
nyuma. Nk'uko gahunda yatangajwe ibiteganya, external transfer ikorwa hagati ya
tariki 6 na 12 Nyakanga 2026, Bikaba byarabaye ngombwa ko iyi gahunda yimurirwa
ku wa 13 Nyakanga 2026 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2026 bityo abarimu bagasabwa
kohereza ubusabe mbere y'uko igihe ntarengwa kigera.
Abarimu bifuza kwimurwa basabwe gusuzuma neza amashuri n'uturere
bahitamo kugira ngo bahitemo ahajyanye n'ibyifuzo byabo ndetse n'aho bashobora
gukomeza gutanga umusanzu mu burezi bw'u Rwanda.
Ibindi bisobanuro mwakomeza gukurikirana imihigonews.rw cyangwa
imbuga zose za REB
imihigonews
0 Comments
Imihigonews