Ticker

5/recent/ticker-posts .breaking-news-bar { width: 100%; background: linear-gradient(to right, red, blue); overflow: hidden; white-space: nowrap; box-sizing: border-box; padding: 8px 0; font-family: Robot, sans-serif; font-weight: bold; color: white; position: relative; /* 📌 HANO NIHO UHINDURA UMWANYA WA TOP */ margin-top: 35px; } .news-wrapper { display: inline-block; padding-left: 100%; animation: scroll-news 25s linear infinite; } .news-item { display: inline-block; margin-right: 60px; } @keyframes scroll-news { from { transform: translateX(6%); } to { transform: translateX(-85%); } }

Ad Code

Rwanda na Congo basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye mu bukungu mu rwego rwo gushyigikira amahoro n’iterambere ry’akarere

Amasezerano hagati y'Urwanda na RDC i Washington(USA)
Nyuma y’amasezerano y’amahoro yasinywe na Perezida Félix Tshisekedi, Perezida Paul Kagame na Donald Trump i Washington, u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye mu bukungu azwi nka Regional Economic Integration Framework (REIF), agamije guteza imbere iterambere rirambye no kongera icyizere hagati y’ibihugu byombi.

Mu rwego rwo gushyigikira intambwe ikomeye y’amahoro imaze guterwa hagati y’u Rwanda na Congo, ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye atangiza icyiciro gishya cy’imikoranire ishingiye ku bukungu, iterambere, umutekano n’imibereho myiza y’abaturage. Aya masezerano, yaje akurikira ayasinyweho n’abakuru b’ibihugu muri Washington azwi nka Washington Accords, ateye agaciro gakomeye mu rugendo rwo kugarura icyizere mu karere k’amajyepfo y’ibiyaga bigari, cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo bumaze imyaka isaga 30 mu bibazo by’umutekano muke.

Amasezerano mashya yiswe Regional Economic Integration Framework (REIF) yasinywe na Amb. Jean Patrick Nduhungirehe Olivier, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, na Madame Thereze Kayikwamba, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni umuhango wakozwe bahagarariwe na Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga.

Aya masezerano afite intego yo: Guhuza imbaraga z’ibihugu byombi mu mishinga minini y’ubukungu,Gushyiraho uburyo bushya bwo kubaka imiyoboro y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Congo,Guteza imbere ishoramari no kuzamura urwego rw’inganda,Kuzamura serivisi z’ubucuruzi, ubwikorezi, ingufu n’ikoranabuhanga,Guhuza gahunda z’iterambere rihuriweho ku baturage b'impande zombi

USA nk’igihugu cyateye inkunga aya masezerano, cyiyemeje gushyiramo imari binyuze mu bigo byayo bishinzwe iterambere, bikarushaho kwagura amahirwe yo guteza imbere ubukungu bw’akarere.

Aya masezerano agaragaye nyuma y’igihe kinini cy’amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo, abagenga politiki mpuzamahanga bayavuzeho ko: Ari intambwe ikomeye mu kugarura amahoro n’umutekano,Ashobora kuba ishingiro ryo guhindura amateka y’akarere,Azafasha abaturage ba Congo n’u Rwanda kubona amahirwe mashya y’imibereho myiza,Ateye icyizere ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kongera gushinga imizi

Mu myaka 30 ishize, uburasirazuba bwa Congo bwakomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro, ubukene, n'ihungabana ry’umutekano. Ibi byatumaga imishinga y’iterambere idashoboka ndetse n’ubuhahirane hagati y’abaturage b’impande zombi bugorwa n’imbogamizi nyinshi.

Ariko aya masezerano mashya yerekana ko intambwe ikomeye ibaye mu guca burundu urwikekwe rwa politiki rwaranze impande zombi imyaka myinshi.

Leta zunze Ubumwe z’Amerika zigaragaza ko ziteguye gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hamwe n’aya y’ubufatanye mu bukungu. Nk’uko byatangajwe na Deparitema ya Leta ya Amerika: USA isanga ubwumvikane hagati ya Kigali na Kinshasa ari ingenzi mu kurandura ibibazo by’umutekano muke,Iyi mikoranire izazamura ubukungu bw’akarere,Izaha abaturage amahirwe meza yo kubona imirimo,Izafasha mu kongera kubaka icyizere mu bihugu byombi

USA yasinye kandi amasezerano y’ubufatanye bw’umutekano hagati yayo na Congo, ndetse inasinya Memorandum of Understanding (MoU) mu birebana n'ubutwererane mu buryo bwagutse bwo kubaka amahoro arambye.

Usibye ibyo, USA yasinye n’amasezerano yihariye hagati yayo n’u Rwanda yitwa U.S.-Rwanda Framework for Shared Economic Prosperity, agamije guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda no kwagura imishinga y’iterambere.

Aya masezerano y’ubukungu yaje nyuma y’andi manini yasinywe n’abakuru b’ibihugu – Perezida Paul Kagame, Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Donald Trump – mu murango uzwi nka Washington Accords.

Icyo cyiciro cy’amasezerano cyashimangiye: Guhagarika imirwano hagati y’ingabo za Congo n’imitwe yitwaje intwaro,Gukora impinduka zikomeye mu rwego rw’umutekano,Kongera kubaka icyizere hagati y’ubuyobozi bw’ibihugu byombi,Gushyigikira ibikorwa byo kongera kubaka ubihugu

Ni ubwa mbere mu myaka irenga 25 u Rwanda na Congo bisinyanye amasezerano y’amahoro afashijwe ku rwego ruhanitse n’igihugu nka USA.

Aya masezerano mashya ya REIF rero ni nk’igisigiro cy’ubukungu ku masezerano y’amahoro yo muri Washington, kuko amahoro adashingiye ku bukungu bufatika ntiyaba arambye.

Aba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bombi bavuze ko aya masezerano yitezweho: Guhuza isoko rihuriweho ry’abantu barenga miliyoni 100,Guteza imbere ubwikorezi bwambukiranya imipaka,Kuzamura imishinga y’ingufu, imihanda n’umuriro w’amashanyarazi,Korohereza abacuruzi ku mpande zombi kubona amasoko manini,Kugabanya iyezahana ry’ibiciro ku masoko y’akarere,Gukumira imitwe yitwaje intwaro binyuze mu guteza imbere ubukungu bw’abaturage

Kuri USA, aya masezerano ahuza gahunda yayo yo guteza imbere umutekano n'iterambere mu karere k’ibiyaga bigari.

Amasezerano ya REIF hagati y’u Rwanda na Congo, yashyizweho umukono ku bufatanye bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yerekana ko hari amarembo mashya y’ubufatanye bw’iterambere n’amahoro mu karere. Kuba aya masezerano akurikiye ayandi manini yasinywe i Washington n’abakuru b’ibihugu, bitanga icyizere ko urugendo rwo kurangiza amakimbirane amaze imyaka 30 ruri mu nzira nziza kandi rushingiye ku bufatanye n’imbaraga z’imishinga y’ubukungu.

Ubufatanye bw’ubukungu n’umutekano bubukijwe n’aya masezerano bushobora kuba imbarutso y’amahoro arambye, ubukungu butera imbere n’iterambere rihuriweho n’abaturage b’ibihugu byombi. USA, nk’igihugu cyagize uruhare rukomeye mu kuyubaka, yemeza ko izatanga inkunga ikomeye kugira ngo ibyo bihugu byombi bigere ku ntego byiyemeje.

Aya masezerano rero ni umusingi ukomeye w’ahazaza hashya h’u Rwanda na Congo, hitezweho impinduka nziza ku mibereho y’abaturage no ku mahoro y’akarere kose.

https://www.imihigonews.rw/

 



Post a Comment

0 Comments