Mu nama y’imikoranire yabereye i Huye ku wa 4 Ukuboza 2025, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Major General Alex Kagame, yahaye ubutumwa bwubaka Inkeragutabara zo mu turere tw’Intara y'Amajyepfo, azishimira uruhare zigira mu iterambere n’umutekano w’abaturage, anazisaba gukomeza kuba intangarugero mu kwihangira imirimo no guharanira imibereho myiza.
Major General Kagame yashimye
imikorere myiza n’imyitwarire y’Inkeragutabara, agaragaza ko zigaragaza
ubunyangamugayo n’ubwitange mu bikorwa by’iterambere. Yavuze ko uruhare rwabo
mu guteza imbere imibereho y’abaturage mu bice byo mu Majyepfo rugaragara kandi
rushimishije, bityo abayobozi bagakomeza kubaba hafi mu kubafasha kugera ku
ntego zabo.
Mu biganiro byatanzwe,
Inkeragutabara zatangaje bimwe mu bibazo n’imbogamizi zihura na zo mu buzima
busanzwe ndetse no mu mishanga y’iterambere. Ubuyobozi bwijeje gukomeza
kubashyigikira mu gushakira ibisubizo ibibazo bipfukirana iterambere ryabo,
by’umwihariko mu guhuza imishinga ya RDF n’inyungu z’Inkeragutabara ziri hirya
no hino.
Major General Kagame yibukije
Inkeragutabara akamaro ko kwigira, abasaba gukora bishakamo ibisubizo mu
kurwanya ubukene badategereje gusa inkunga za Leta. Yabasabye kurushaho guhanga
imirimo no gukoresha amahirwe Ari mu bice batuyemo kugira ngo barusheho kwiteza
imbere.
Yashimangiye ko nubwo bari mu
kiruhuko cy’izabukuru, Inkeragutabara zigifite inshingano zikomeye zo kurinda
no gusigasira umutekano. Yabasabye gukomeza kuba intangarugero mu baturage,
kwirinda ibyaha n’ibikorwa byose bishobora gushyira abantu mu kaga, anibutsa ko
RDF ikurikirana icyaha icyo ari cyo cyose gituruka mu basirikari n’abasivili.
cc:

0 Comments