Abimukira b’Abanya-Ukraine barenga ibihumbi 25 bahungiye muri Israel kuva mu 2022 bashobora kwisanga basabwa gusubira iwabo mu kwezi gutaha kwa Mbere umwaka wa 2026, mu gihe ibyangombwa bibemerera gutura muri icyo gihugu bigiye kuzura mu Ukuboza 2025, naho guverinoma ikomeje guseta ibirenge mu kubyongeresha. Ibi biza mu gihe Israel ikomeje gukumira abatagenewe uburenganzira bwo kwimuka hashingiwe ku itegeko rwa Law of Return mu ndimi z’amahanga, itegeko rigena ko Abayahudi n’imiryango yabo bemererwa gutura muri Israel nta mbogamizi.
Kuva intambara yatangiraga muri
Ukraine mu 2022, Israel yabaye imwe mu gufungurira imiryango impunzi z’Abanya-Ukraine
bahungiyemo bashaka umutekano n’ubuzima bushya. Nyamara nyuma y’imyaka irenga
ibiri barimo, ejo hazaza habo hasubiye mu gihirahiro. Icyangombwa cy’imyaka
imwe cyabahaga uburenganzira bwo gutura muri Israel kigiye kurangira mu mpera
z’Ukwezi k’Ukuboza mu mwaka wa 2025, mu gihe urwego rubishinzwe rutarafata
icyemezo ku kibazo cyabo.
Ni ingingo idahesha amahoro abantu
ibihumbi cyane cyane ko Israel hasanzwe hatakira neza abimukira batari
Abayahudi, bituma Abanya-Ukraine benshi batuzuza ibisabwa babura amahirwe yo
kubonera ubuzima burambye muri icyo gihugu. Mu gihe Umuryango w’Abanyaburayi
(EU) nawo uri kugabanya inkunga ihabwa Abanya-Ukraine bayihungiyeho, ubuzima
bwabo bukomeje kugenda buba ihurizo.
Mu 2022, igihe imirwano hagati y’u
Burusiya na Ukraine yafataga indi ntera, Israel yabaye kimwe mu bihugu
byatoranyijwe n’abavandimwe bavanze, inshuti, n’abaturage b’icyo gihugu bari mu
kaga. Abanya-Ukraine hafi 25,000 binjiye muri Israel bakeneye aho kuba,
ubuvuzi, n’ubufasha bw’ibanze.
Israel, kubera amateka y’intambara
n’ihungabana Abayahudi banyuzemo, yagize umutima wo gufungurira bamwe imipaka
mu rwego rwa kirumirahabiri. Ariko kandi, ibyo byakira byagendanye n’amabwiriza
akarishye n’ubusumbane bushingiye ku mategeko agamije kurengera Abayahudi mbere
ya byose.
(Law of Return) kuva rishyizweho mu 1950 nyuma ya Jenoside yakorewe
Abayahudi, ryateguwe nk’umurongo mwiza wo guha Abayahudi bo ku Isi hose
uburenganzira bwo kwisanga muri Israel igihe cyose babishakiye.
Iri tegeko rivuga ko: “Umuntu
wemejwe nk’Umuyahudi yemerewe kwimukira muri Israel nta mbogamizi. Abana
n’abuzukuru b’Abayahudi na bo bafite ubwo burenganzira.
Abashakanye n’abo bafite inkomoko mu bwoko bw’Abayahudi na bo barabyemerewe.
Ubukungu bw’igihugu bwarimo kudidira kubera ibibazo by’imbere mu gihugu
n'ibitero bya hato na hato. Umubare w’abimukira utari Abayahudi ukomeje
kwiyongera, kandi abitwa “Abashinze igihugu” bavuga ko bishobora guhindura
isura y’igihugu cyubakiye ku mahame y’abakomoka mu bwoko bw’Abayahudi.
“Ntabwo twashaka guhungabanya Israel. Twaje hano twashaka gukira. Ariko kuba
tudafite icyerekezo cya buri mwaka ni ihungabana rishya.”
Icyakora, Abanya-Ukraine batari
Abayahudi nta burenganzira bwihariye bahabwa. Ibi bibafata nk’abandi
bimukira bose bityo ubusabe bwabo buba bugengwa n’uburyo bukakaye cyane. Ibyo
bituma benshi mu bahungiye muri Israel batabasha kubona uburenganzira bwo
gutura igihe kirekire, ndetse rimwe na rimwe no kubona akazi kiba ihurizo.
Abanya-Ukraine bemerewe kwinjira mu
buryo bw’igihe gito, bagahabwa impushya zibemerera gutura mu gihugu amezi 12.
Izi mpushya ni zo zagiye zongerwa buri mwaka, gusa noneho ibiri gushyirwa
imbere byo kongerwa byakomeje gusubikwa.
Igihe cyose Israel yabaye yinga
ubuvandimwe ku baturage bari bavuye mu ntambara, ariko ntizigeze ibashyira
urwego rumwe n'abimukira bemewe n’itegeko rya Law of Return. Niyo mpamvu rero
ubu bari mu gihirahiro gikomeye.
None uko Ukuboza 2025 wegereza,
inkuru mbi ni uko Leta ya Israel itaratangaza niba izi mpushya zongera kongerwa
cyangwa niba zizahagarara burundu.
Mu gihugu ubu kitagira Minisitiri
w’Ubutegetsi bw’Igihugu uri mu nshingano, ikibazo cy’abimukira kirezereje.
Ubushobozi bwo gufata icyemezo bwashyizwe mu maboko ya Minisitiri w’Intebe
Benjamin Netanyahu.
N’ubwo yasabwe n'amashyirahamwe
arengera abimukira, abahagarariye Ukraine, ndetse n’imiryango y’Abayahudi
bakomoka ku baturage b’icyo gihugu, Perezida wa Ikireni Bwana Netanyahu
ntaravuga icyo agiye gukora.
Urwego rushinzwe abinjira
n’abasohoka rwavuze ko ruri gukurikirana ikibazo kandi ko umwanzuro uzatangazwa
“vuba.” Ariko icyiswe “vuba” ntikimenyekana, mu gihe iminsi ya nyuma y’ukwezi
kwa Ukuboza irabarirwa ku ntoki.
Abanya-Ukraine batari Abayahudi
bakunze kwijujuta ku buryo binjira muri Israel bugoye cyane: Amadosiye yabo
atinda kwemezwa. Gutanga ibyangombwa basabwa rimwe na rimwe bifata igihe
kirekire. Ntibahabwa uburenganzira bwo kubona akazi igihe kirekire cyangwa
gufashwa mu mibereho nk’abandi baturage bemewe n’amategeko.
Bamwe mu bavutse mu miryango
ifitanye isano n’Abayahudi babonye uburyo bwo kwinjira, ariko abandi ibihumbi
benshi barabuze inzira ibemerera kugira ubuzima bunoze.
Imiryango itagira aho ibarizwa,
ababyeyi bafite abana bacyiga, n'abageze mu zabukuru bari baramaze gutangira
gutegura ubuzima bushya muri Israel, none basubijwe mu rujijo rushobora
kubasubiza mu gihugu cyabo kitaratekanye.
Mu bihugu bya EU byakiriye
miliyoni z’Abanya-Ukraine, inkunga yarimo igabanuka kubera ubukungu bukomeje
kugenda nabi. U Budage bwatangaje kugabanya programu zimwe zo gufasha
abahungiye yo mu 2022. Poland na yo yatangiye kugabanya amafashanyo
y’igihe kirekire, ivuga ko ubushobozi bwayo butangiye gukama.
Aba bimukira bibabaza ko aho
basubira hose hugarijwe n’igabanuka ry’ubufasha, kandi igihugu cyabo kigifite
ibice byugarijwe n’imirwano.
Bamwe bati: "Nitumara
gusohorwa muri Israel, tuzajya he? EU iraducitse, Ukraine iracyarasa, naho
Israel iradushora mu kwiheba."
Abavuga ko impushya zitagomba
kongerwa babishyira ku ngingo zikurikira: Israel ifite ikibazo cy’umutekano
kitaguma ahantu, cyane cyane muri iki gihe cya 2025.
Abashyigikiye kongera impushya bo
bavuga ko ari inshingano z’igihugu cyagiye cyakira impunzi kuva cyashingwa,
bityo ntigishobora kwihanganira guhunga inshingano z’ubutabazi mu gihe
cy’intambara.
Hari abamaze kurenga imyaka ibiri barashaka guhinguka mu kazi, barimo kwiga ururimi, abana babo barimo kuba mu mashuri yo mu gihugu, kandi imiryango imwe n’imwe imaze guhuza ubuzima n’abandi baturage.
Umubyeyi umwe uvuga ko yarokotse
ibisasu bya Kyiv yagize ati:
Abandi batewe impungenge n’uko
basubira mu gihugu bagisirikare kuko abakuze b’abagabo bashobora kongera
guhamagarwa ku rugamba.
Abanya-Ukraine ibihumbi bari muri
Israel bahagaze ku rwikekwe ruteye ubwoba: ibyangombwa babeshwaho bigiye
kurangira, Leta ikaba itaratanga igisubizo cy'icyo izabakorera. Mu gihe Law
of Return ikomeje guha ubusumbane abimukira iturutsemo, abataruzuza ibisabwa
barimo gusiragira hagati y’amategeko, umutekano muke mu gihugu cyabo,
n’ubufasha bugabanyijwe hirya no hino ku Isi.
Icyo bategereje ubu ni ijwi rimwe
gusa—iry'umuyobozi wa Israel. Aribyo bizagena niba baguma mu gihugu bagerageza
kubaka ubuzima bushya, cyangwa niba bagarurwa mu gihugu cyabo, bakongera
kwisanga mu marembera y’intambara bageragezaga guhunga.



0 Comments