Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urubyiruko rufite ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo, haributswa urubyiruko rw’u Rwanda rwujuje ibisabwa ko igihe ntarengwa cyo kohereza ubusabe bwo kwitabira aya mahirwe cyegereje.
Abategura iki gikorwa bagaragaje ko tariki ya 31 Ukuboza 2025 ari yo
ntarengwa yo kohereza ubusabe (application deadline), basaba urubyiruko
kwihutira gusaba kugira ngo rutazacikanwa n’aya mahirwe agamije kuzamura
ubushobozi bwarwo no kurufasha gutanga umusanzu ugaragara mu iterambere
rirambye ry’igihugu.
Aya mahirwe agamije gufasha urubyiruko kubona amahugurwa ajyanye no
kwihangira imirimo, kongera ubumenyi mu guhanga no guteza imbere imishinga
itanga akazi, ndetse no kubafasha gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo
by’ubucuruzi bishobora guteza imbere ubukungu no gutanga imirimo mishya.
Abategura iki gikorwa bashimangira ko uru rubyiruko ruzitabira
ruzahabwa ubumenyi n’ubufasha bukenewe mu kwihangira imirimo, bityo rukabasha
kuba umusemburo w’iterambere mu midugudu n’igihugu muri rusange.
Urubyiruko rwifuza gusaba aya mahirwe rusabwa gusura uru rubuga
rwabugenewe rukuzuza ifishi yo gusaba binyuze kuri iyi link ikurikira:
🔗 https://mis.ksp.rw/application
Basabye kandi urubyiruko kutazakererwa, kuko ubusabe buzahagarikwa ku
munsi ntarengwa wavuzwe, kandi nta busabe buzemerwa nyuma y’iyo tariki.
IMIHIGO NEWS | imihigonews.rw

0 Comments
Imihigonews