Gusambanya umwana ku ngufu ni icyaha ndengakamere gihungabanya uburenganzira bw’umwana, kikamugiraho ingaruka ziremereye zirimo ihungabana, ipfunwe, indwara n’ingaruka z’igihe kirekire. Inzego z’umutekano n’iz’ubutabera zikomeje kwibutsa abaturage ibyo bagomba gukora mu gihe icyo cyaha kibaye kugira ngo umwana ahabwe ubufasha bwihuse kandi uwagikoze abiryozwe.
Umwana wawe, uwo urera cyangwa Umuturanye ashobora gusambanwa ku ngufu,
kandi hari n’igihe umuntu ashobora kumenya amakuru y’uko umwana yahuye n’iri
hohoterwa. Mu Rwanda, amategeko ahana iki cyaha by’intangarugero, mu gihe
inzego zitandukanye zikomeje gushyira imbaraga mu kugikumira no kugirwanya.
Abaturage barasabwa kuba maso no kumenya intambwe ziboneye zo gutabara umwana
mu gihe habaye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Icyaha gihanwa bikomeye n’amategeko,
Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda kigaragaza neza uburemere
bw’icyaha cyo gusambanya umwana. Ingingo ya 190 isobanura ko gusambanya umwana
ari imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana,
uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyose cyakoreshejwe.
Ingingo ya 191 ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana ahanishwa igifungo
cya burundu cy’umwihariko. Ingingo ya 192 na yo ishimangira ko iyo icyaha
gikorwa n’umubyeyi, umureri, uhagarariye ubutegetsi, idini, umutekano, uburezi,
ubuvuzi cyangwa undi wese ufite ububasha ku mwana, ahanishwa igihano kimwe
gikomeye, akanongeraho ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100
n’ibihumbi 500.
Iyo gusambanya umwana byamuviriyemo urupfu cyangwa indwara idakira,
Ingingo ya 193 igena ko uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko
n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ibyo ugomba gukora mu gihe umwana asambanyijwe ku ngufu,
Polisi y’u Rwanda, binyuze mu Ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa
rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’abana (Directorate of Anti-GBV and
Child Abuse Protection), irasaba abaturage:
- Guhita
bahamagara Polisi kuri 3512 (itishyurwa) igihe icyaha kibaye cyangwa
kimenyekanye
- Kujyana
umwana kwa muganga vuba, kugira ngo yemezwe, avurwe, ahabwe
imiti imurinda kwandura VIH/SIDA n’izindi ndwara
- Kutamesa
cyangwa gukora isuku ku myanya yakoreweho icyaha, kuko
byasibanganya ibimenyetso byifashishwa mu iperereza
SP Beline Mukamana, Umuyobozi w’iri shami muri Polisi y’u Rwanda,
yibukije ko gutanga amakuru ku gihe bifasha umwana kubona ubufasha bukwiye
kandi bigatuma uwakoze icyaha abiryozwa n’amategeko.
Ingaruka n’impamvu zo gukomeza gukangurira abaturage,
Polisi igaragaza ko n’ubwo hashyizweho ingamba zitandukanye zo gukumira
iri hohoterwa, hari abantu bake bagikora iki cyaha, bamwe babitewe no gukoresha
ibiyobyabwenge birimo urumogi, kanyanga n’inzoga zitemewe.
Umwana wasambanyijwe ku ngufu ashobora guhura n’ingaruka zikomeye
zirimo ihungabana, ipfunwe, gutwara inda imburagihe ndetse n’indwara
zitandukanye, ari yo mpamvu hakenewe uruhare rwa buri wese mu kumurinda.
Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi ziributsa ko umwana ari umuyobozi
n’umubyeyi w’ejo, bityo kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose bikwiye
gufatwa nk’inshingano rusange. Ababyeyi, abarera n’abaturanyi barasabwa
kudaceceka, gutinyuka gutanga amakuru no kurengera abana, kugira ngo icyaha cyo
gusambanya abana ku ngufu kirandurwe burundu mu muryango nyarwanda.
IMIHIGO NEWS | imihigonews.rw


0 Comments
Imihigonews